Kwizera Pierrot afashije Rayon sport kunyagira Marines, APR FC inanirwa kwikura imbere ya Musanze.

    • Rayon sport yatsinze Marines ibitego 3:0
    • APR Fc inganyije na Musanze 0:0
    • Rayon sport niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 10.
    • Kwizera Pierrot akomeje kwitwara neza mu kunyeganyeza ishundura.
Kwizera Pierrot afashije Rayon sport kunyagira Marines, APR FC inanirwa kwikura imbere ya Musanze.
1 month ago
Views: 985

Marines yari yakiriye  ikipe ya Rayon sport kuri sitade Umuganda umukino urangira ikipe ya Rayon sport bakunze kwita Gikundiro itsinze ibitego 3:0 byatsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa 24' w'umukino yongera gutsinda ikindi gitego ku munota wa 39' , mu gihe igitego cya 3 cya Rayon sport cyatsinzwe n'umusore Moussa Camara.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon sport yarushije Marines ku buryo bugaragara n'ubwo wabonaga na Marines inyuzamo igakina kugira ngo irebe ko yakishyura ibitego yatsinzwe hakiri kare.

Ku bindi bibuga ikipe ya Musanze ku kibuga cyayo yanganyije na APR Fc 0;0, Ikipe ya AS Kigali inganya na Bugesera i Nyamirambo 0;0, Espoir Fc inganya n'amagaju 1:1 mu gihe ikipe ya Mukura Victory sport yatsinze Kiyovu ibitego 2:1.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sport niyo iyoboye urutonde n'amanota 10, ikipe ya Sunrise ku mwanya wa 2 n'amanota 9 ikaba izigamye umukino izakina ku munsi w'ejo n'ikipe ya Pepiniere, ikipe ya Police iri ku mwanya wa 3 n'amanota 9 nyuma y'uko nayo ibashije gutsinda Gicumbi. Ikipe ya APR Fc iri ku mwanya wa 4 n'amanota 8 mu gihe Musanze byakinnye none ifite amanota 7 biyihesha kuba ku mwanya wa 5.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.