Dore icyo Oda Paccy abyutse yibwirira Imana

    • Isengesho Oda Paccy yatuye Imana muri iki gitondo
    • Nyuma yo gushyira hanze indirimbo Igikuba Oda Paccy yasenze Imana
Dore icyo Oda Paccy abyutse yibwirira Imana
3 weeks ago
Views: 1667

Oda Paccy ni umuraperi umaze igihe mu muziki nyarwanda ndetse wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka Miss President. Muri iki gitondo yagize icyo yibwirira Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Ugushyingo ni bwo Oda Paccy yavuze isengesho rye ndetse arishyira kuri Instagram aho ryari riherekejwe n'ifoto ye yambaye umupira wanditseho ngo: "Umbabarire". Paccy yagize ati:

Mana nkunda nzi ko ntari intungane kandi ko nagiye nguteshukaho kenshi, nagiye rimwe na rimwe mbura ubwenge(nkoraa ibidakwiye) gusa ushimwe ko wakomeje kungunda kandi ukampa undi munsi wo kubaho.

Oda Paccy

Oda Paccy aherutse gusohora indirimbo yise "Igikuba" akaba ubwo yayamamazaga abinyujije kuri TV10 bitaravuzweho n'abantu batandukanye ahanini kubera ifoto yakoresheje aho yasimbuye inyuguti ya K akayigira umutima abantu bati ese buriya uriya mutima uhagarariye iyihe nyuguti.

Paccy yaciye IGIKUBA mu kwamamaza indirimbo ye nshya yavugishije benshi - Amafoto

Ifoto y'iburyo ni iyafashwe ubwo yari kuri TV10 naho iy'ibumose ni ifoto iranga indirimbo Igikuba

Gusa ubwo Paccy yabazwaga iby'uriya mutima yabisobanuye muri aya magambo:

Ijambo IGIKUBA kuri njye ni ijambo ribaho. Uyu mupira ubusanzwe nkunda ibara ry’umutuku cyane hanyuma gushyiramo umutima rero, iyi ndirimbo maze kuyikora naricaye numva amagambo arimo ndayakunze ukuntu kuko sinaherukaga kuririmba ubutumwa nka buriya mu ndirimbo, nkubitamo umutima mu rwego rwo kwerekana ko nkunze ubutumwa, ibyo bindi sinzi aho byavuye.

Umva indirimbo Igikuba hano

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll