The Ben na Angel Mutoni bakubitiwe ahareba inzega mu bihembo bya radiyo y'Abafaransa.

    • Abanyarwanda The Ben na Angel Mutoni nibo bari bahagarariye u Rwanda mu bihembo bya radiyo y'Abafaransa.
    • Soul Bang's niwe wegukanye igihembo cya radiyo y'Abafaransa.
The Ben na Angel Mutoni bakubitiwe ahareba inzega mu bihembo bya radiyo y'Abafaransa.
1 month ago
Views: 2029

Abanyarwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben na Angel Mutoni nibo bari bahagarariye u Rwanda mu rwego rwo guhatanira igihembo cya Prix Decouvertes gitangwa na radiyo mpuzamahanga y'Abafaransa.

Umunya Guinee Soul Bang's niwe wahigitse abandi bahanzi atwara igihembo kizwi ku izina rya prix decouvertes gihabwa umunyafurika ugaragaza impano mu miririmbire ye. Iki gihembo cyari gihataniwe n'abahanzi 10 harimo The Ben na Angel Mutoni b'Abanyarwanda.

 

Uyu niwe Soul Bang's watangiye gukora umuziki afite imyaka 11 kandi akibanda ku njyana nyafurika.

Soul Bang's yegukanye iki gihembo nyuma y'uko arushije amanota abandi bahanzi bo muri Afurika batandukanye.Amanota muri iri rushanwa atangwa binyuze ku buryo bwo gutora kuri internet ndetse hakiyongeraho n'andi atangwa n'abagize akanama nkemurampaka gashyirwaho na Radiyo mpuzamahanga y'Abafaransa(RFI).

Igihembo nyamukuru muri iri rushanwa ni ibihumbi icumi by'amayero hakiyongeraho no gufasha umuhanzi mu gukora ibitaramo azenguruka ibihugu by'Afurika ndetse n'igitaramo akorera mu mujyi w'Ubufaransa i Paris.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.