Ni iki ibihembo bya SIFA Rewards byasigiye Theo Bosebabireba?

    • Sifa rewards: ni igikorwa cyo gutananga ibihembo ku bantu bagize ibikorwa byiza mu gisata cy’iyobokamana
    • Bosebabireba ni umwe mu bahembwe
    • Ibi bihembo ngo ntibyatuma yishyira hejuru ahubwo yakwicisha bugufi
Ni iki ibihembo bya SIFA Rewards byasigiye Theo Bosebabireba?
By: Eva
3 weeks ago
Views: 140

Theo Bosebabireba (Uwiringiyimana Theogene amazina ye nyakuri) ni umwe mu bantu bahawe ibihembo bya SIFA Rewards bitangwa ku bantu baba baragize uruhare mu bikorwa bifatika bateza imbere iyogezabutumwa.

Akimara guhabwa ishimwe kimwe n’abandi bahembwe na SIFA Rewards, uyu muhanzi  avuga ko ubu agiye gushyira imbaraga nyinshi mu bihangano bye akazabona n’ibindi bihembo.

Bosebabireba ati "Ibi bihembo bizatuma nicisha bugufi"

Theo ati “ ku giti cyanjye ngize icyizere kuruta uko ntacyo nari mfite(igihembo), urumva ngiye kugira icyizere noneho nshyiremo imbaraga mvuga nti biranashoboka hazaza n’ibindi bihembo wenda ngire amahirwe kuko nabonye akenshi guhemba habamo amahirwe bagakurikiza n’ibyo uba warakoze”

Kuri uyu muhanzi avuga ko kuba ahawe iki gihembo bitamutera kwishyira hejuru ahubwo akwiye guca bugufi  kuko atigeze atekereza ko yagihabwa bityo guca bugufi yumva byatuma Imana imufasha kubona ibindi bihembo.

Mu bahawe ibi bihembo harimo na nyakwigendera Padiri Fraipaint wubatse ishuri rya Gatagara, aho ibihembo bye byakiriwe n’umuyobozi w’iki kigo.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.