Inkuru ibabaje ku ikipe ya Real Madrid ndetse ishobora no gutuma idatwara ibikombe.

    • Toni Kroos ukinira Real Madrid azamara hagati y'amezi abiri n'atatu adakandagira mu kibuga.
    • Zinedine Zidane aratangaza ko bizagora ikipe ya Real Madrid kwitwara neza nyuma yo gutakaza Toni Kroos.
Inkuru ibabaje ku ikipe ya Real Madrid ndetse ishobora no gutuma idatwara ibikombe.
4 weeks ago
Views: 8237

Umusore ukomoka mu gihugu cy'Ubudage ukinira hagati ikipe ya Real Madrid Toni Kroos byamaze kwemezwa n'urubuga rw'ikipe ya Real Madrid ko azamara hagati y'amezi abiri n'atatu adakandagira mu kibuga kubera ikibazo cy'imvune.

Uyu musore ukundwa cyane n'umutoza Zinedine Zidane yavunikiye mu mukino wo ku cyumweru ikipe ya Real Madrid yatsinzemo Leganes ibitego 3:0. Kuri ubu nyuma yo gukorerwa isuzumwa n'abaganga byemejwe ko yagize ikibazo mu kuguru kw'iburyo ari nabyo bizatuma amara igihe kirekire adakina.

Umutoza Zidane yatangaje ko kubura umusore Toni Kroos w'imyaka 26 y'amavuko bizateza icyuho cyane mu ikipe ya Real Madrid gusa yemeza ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bazitware neza.

Toni Kroos wavunitse azwiho gutanga imipira myiza ivamo ibitego no gutsinda aho bikenewe.

Toni Kroos umwe mu bagenderwaho mu bakinnyi bakina mu kibuga hagati mu ikipe ya Real Madrid mu mikino atazakina harimo iyo muri champions League, shampiyona harimo n'umukino uhuruza imbaga aho ikipe ya Real Madrid iba ikina na Barcelone n'indi mikino myinshi itandukanye.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

4 weeks ago
Mbanje Kubashimira Kubw'iyi Nkuru mutugejejeho gusa byo real madrid ntibizayorohera na gato.
64x64

Anonymous

4 weeks ago
real madrid ndakeka ko iri mubibazo kubera ko ifite deffance ijegajega none ibuze numwe mubakomeye bayo bitegura dabby yi madrid na crassico nibintu bibabaje kabisa kubafana ba real
64x64

Anonymous

4 weeks ago
Umugabo aboneka uwundi apfuye
64x64

Anonymous

4 weeks ago
Andika ubutumwa bwawe hano*iki Nikibazo Gikomeye Cyne Mukeba Noneha Azatwica,3bose Bingenzi Nihatari
64x64

Anonymous

4 weeks ago
Andika ubutumwa bwawe hano*SHARE
64x64

Anonymous

4 weeks ago
Imodoka Imwentabwoyabuza Izindikujyenda.
64x64

Anonymous

4 weeks ago
Birababaj Kubura Umusor Nkuwo N'uruhombo Rukomey


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.