Inkuru ishimishije mu ikipe ya Chelsea

    • Ikipe ya Chelsea iri kwifuza myugariro w'ikipe ya Juventus Leonardo Bonuchi.
    • Ivanovich na John Obi Mikel bashobora kuba bagiye gusohoka mu ikipe ya Chelsea.
    • Michael Keane wa Bunley ashobora kuza muri Chelsea mu gihe Bonuchi byaba byanze.
    • Cesc Fabregas nta mwanya afite muri Chelsea n'ubwo we ataratangaza ko yifuza kugenda.
    • Umunyabigwi wa Chelsea John Terry nawe ari mu bavugwa ko bashobora gusohoka muri iyi kipe.
    • Antonio Conte utoza Chelsea arifuza gukomeza gukinisha uburyo bwa 3-4-3.
Inkuru ishimishije mu ikipe ya Chelsea
3 weeks ago
Views: 3032

Umutoza Antonio Conte yatangaje ko umukinnyi yifuza gusinyisha ku mwanya wa mbere ari myugariro w'ikipe ya Juventus Leonardo Bonuchi usanzwe akinira ikipe y'igihugu y'Ubutaliyani. Ku mpamvu uyu mutoza yatanze zituma yifuza uyu mukinnyi cyane ngo ni uko amenyereye gukina uburyo bwa 3-4-3 ndetse akayobora bagenzi be muri ubu buryo bakinana inyuma.

Leonardo Bonuchi ushakwa ku mwanya wa mbere n'umutoza Antonio Conte.

Ikipe ya Juventus iramutse yanze kurekura uyu musore ikipe ya Chelsea yiteguye kuzana myugariro w'ikipe ya Bunley Michael Keane nawe uri kwitwara neza muri iyi minsi mu ikipe ye, ibi bishatse kuvuga ko Ivanovich nta mwanya yaba afite muri iyi kipe ndetse biranavugwa ko yamaze kwemererwa kwigendera.

Michael Keane ukinira Bunley nawe ni umwe mu bashakishwa cyane na Chelsea.

Radja Naingolan ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Roma nawe ni umwe mu bashakishwa ku buryo bukomeye n'ikipe ya Chelsea nyuma y'aho ihakaniye John Obi Mikel ko itazamwongerera amasezerano. Ikipe ya Chelsea kandi irifuza undi musore ukina hagati mu ikipe ya Inter de Milan Marcelo Brozovic ibi nabyo bikaba byerekana ko Cesc Fabregas atagikenewe muri Chelsea gusa we akaba atari yatangaza ko ashaka kuva muri iyi kipe dore ko West Ham united yagaragaje imwifuza ariko akayitera utwatsi.

Radja Naingolan nawe Chelsea iramushaka ngo aze ayifashe mu kibuga hagati.

Ikipe ya Chelsea ishobora kuzasezerera abasore benshi mu kwa mbere harimo na kapitene wayo John Terry, umutoza Antonio Conte yatangaje ko ashyize imbere uburyo bwo gukinisha 3-4-3 bidaha amahirwe bamwe mu basore bari basanzwe muri Chelsea akaba ariyo mpamvu mu ikipe ya Chelsea byitezwe ko hashobora kuzinjiramo abakinnyi benshi bashyashya bamenyereye uburyo bwa Antonio Conte ariko hagasohokamo n'abatari bake.

 

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

3 weeks ago
Andika ubutumwa bwawe hano*yatojeje Abamenyereye Ubwongereza Aho Ntashaka Kutwicyira Ikipe Abarimo Uku Barananiwese?
64x64

Ignace

3 weeks ago
Ariko Bonuchi twamwirutseho cyera, nimba arashaka nagende, twizanire Uriya mwana wa Burney Niwe Uzabikorana ukwitanga, Naho Fabu iriya system ntiyayibasha rwose Ntabwo ari fast
64x64

Anonymous

3 weeks ago
mbega byiza chelsea oyeyy


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.