Zari Hassan yatumye Diamond Platinumz aba umugabo uhamye mu bijyanye no gutera akabariro

    • Diamond ntiyiteguye kubyara umwana wa 3 nyuma y'uwo Zari atwite
    • Zari yatumye Diamond aminuza mu gutera akabariro
    • Zari yatumye Diamond amenya icyo gukora mu buriri
    • Diamond yakoze ibishoboka byose ngo adasebya abanyatanzaniya
Zari Hassan yatumye Diamond Platinumz aba umugabo uhamye mu bijyanye no gutera akabariro
4 weeks ago
Views: 5061

Umuhanzi Diamond Platinumz ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya ubu akaba akundana na Zari unamutwitiye umwana wa 2 yatangaje ko uyu mugore yatumye aba kizigenza mu gutera akabariro.

Diamond Platinumz na Zari batangiye gukundana mu Ugushyingo 2014 kuri ubu bakaba bafitanye umwana w'umukobwa w'umwaka 1 ndetse bategereje n'undi mu minsi ya vuba.

Hari amakuru yavugaga ko Zari yaba ari mukagatare nk'uko abanyarwanda bakunze kuvuga, gusa Diamond we yemeje ko Zari nta kibazo afite ndetse ko yitwara neza mu buriri. Diamond kandi yahishuye ko uyu mugore bamaranye hafi imyaka ibiri yatumye aba nk'igisamagwe mu buriri(agira imbaraga n'ubumenyi bwinshi mu gutera akabarariro).

Abinyujije kuri Instagram ye Diamond Platinumz yavuze ko iyo urambagije umukobwa wo mu kindi gihugu ugomba kuba uzi icyo gukora mu buriri kuko uba uhagarariye abanyagihugu bose. Yagize ati: 

Niba ugiye gutereta umukobwa uturuka mu kindi gihugu ugomba kuba ushobora kwitwara neza kuko uba uhagarariye igihugu cyose.

Diamond reveals how Zari compelled him to improve in bed

Aya magambo agaragza ko Diamond yakoze uko ashoboye kose kugirango agire ubumenyi n'ubushobozi bwo gutera akabariro ku rwego rwo hejuru kugirango adasebya abanyatanzaniya bose.

Aha kandi Diamond yagaragaje ko atiteguye kubyara umwana wa gatatutu aho yagize ati: 

Sinzi niba nakongeraho undi mwana wa Gatatu nyuma y'uko Zari abyaye uyu atwite.

Aya magambo rero aramutse yarayavuze akomeje bishobora kuba byaba ibibazo Zari ahise yongera gutwita undi mwana cyane ko n'uyu wa 2 ngo yamutwise atabanje kumugisha inama.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.