Ababurana ari 2 umwe aba yigiza nkana. Neymar yahaye isomo rikomeye Lionel Messi - Video

    • Brasil yatinze Argentine 3-0
    • Neymar yahaye isomo rya ruhago Lionel Messi basanzwe bakinana muri Barcelona
Ababurana ari 2 umwe aba yigiza nkana. Neymar yahaye isomo rikomeye Lionel Messi - Video
4 weeks ago
Views: 1632

Mu mukino waraye uhuje Brazil na Argentine mu rwego rwo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi mu mwaka wa 2018, Brazil yahaye isomo rikomeye ikipe ya Argentine iyinyagira ibitego 3-0.

Umutoza Tite wa Brazil yiyemeje gukora ikipe y'abakinnyi bakiri bato. Kuri ubu intego ye akaba ari kuyigeraho nyuma yo gutsinda imikino 5 yose yikurikiranya.

Igitego gifungura amazamu cyatsinzwe na Philippe Coutinho usanzwe akina mu ikipe ya Liverpool ku munota wa 33 w'umukino, ku munota wa 45 mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhuka Neymar yongeyemo igitego cya 2 ku munota wa 67 Paulinho yongemo icy'agashinguracumu maze umukino urangira utyo. Ukaba ari umukino wari uryoshye kandi wagaragayemo ishyaka ryinshi no guhusha ibitego.

 

Dore uko byari byifashe

 

Photo: AFP

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.