Amavubi U-20: Yatsindiwe muri Maroc, Andi makipe yikura mu irushanwa

    • Umukuno wabaye kuri uyu wa Kane
    • Palestine na Brikinafaso byikura mu irushanwa
Amavubi U-20: Yatsindiwe muri Maroc, Andi makipe yikura mu irushanwa
By: Eva
3 weeks ago
Views: 463

Ikipe y'igihugu amavubi y'abatarengeje imyka 20 yatsinzwe na Maroc ibitego 2-0 mu irushanwa 1st Partners U20 Tournament riri kubera muri Marroc.

Iri rushanwa rigamije gufasha abakiri bato kwerekana  impano zabo mu rwego rwo gutegura abakinnyi beza b’ejo hazaza, ryagombaga guhuza amakipe 5, ariko Palestine na Brikinafaso byikuyemo.

 

Umukino wa mbere muri ibiri igomba guhuza ibi bihugu byombi, wakinwe kuri uyu wa Kane kuri Centre National de Football, Maamoura. Amavubi ya Mashami ni yo yatangiye neza umukino gusa ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Niyibizi Vedaste wa Sunrise ntibwabona inshundura.

Umutoza Mashami Vincent yagerageje gukora impinduka ngo arebe ko yabona igitego, gusa aza gutsindwa ibitego bibiri ku munota wa 81 na 88 bya Regragui Hamza Boussoufiane Hicham bituma u Rwanda rutakaza umukino ku bitego 2-0.
Aya makipe yombi, azongera ahurire mu mukino nk’uyu uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo saa 20:30.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.