Abinyujije mu mafoto n'amagambo make Knowless yakuyeho urujijo rw'ibimaze iminsi bivugwa.

    • Knowless yari yasuwe n'inshuti ze zimuhora hafi.
    • Knowless yanyomoje ibimaze iminsi bivugwa ko yabyaye.
    • Knowless atwite umwana w'umukobwa.
    • Knowless aribaruka mu minsi ya vuba.
Abinyujije mu mafoto n'amagambo make Knowless yakuyeho urujijo rw'ibimaze iminsi bivugwa.
3 weeks ago
Views: 7948

Kuva Knowless na Ishimwe Clement bahishura iby'urukundo rwabo ndetse bakanashyingirwa mu buryo bwemewe n'amategeko abantu batari bake bagiye babagarukaho ndetse ugasanga baravugwa cyane mu bitangazamakuru binyuranye.

Izi ni inshuti za Knowless zimuhora hafi zari zamusuye zinamufasha gusenga ngo azibaruke neza.

Mu minsi yashize nibwo amakuru yacicikanye avuga ko Knowless yaba yamaze kwibaruka imfura ye gusa aya makuru aza guhakanwa n'umugabo we Clement avuga ko nibibaruka bazabitangaza kandi yemeza ko ababivuga ari imigisha babifuriza.

Iyi ni ifoto ya knowless yashyize hanze ayiherekeresha n'amagambo make yaje akuraho urujijo n'igihuha cyariho.

Ubwo Knowless yari yasuwe n'inshuti ze za hafi kandi zimuhora iruhande nk'uko abyemeza yashyize hanze ifoto y'umutsima ayikurikiza amagambo agira ati "It's a girl ", aha uyu muhanzikazi akaba yashakaga kuvuga ko atwite umwana w'umukobwa. Maze anyarukira no ku rukuta rwe rwa instagram yandikaho ati' soon " bishatse kuvuga ko mu minsi ya vuba aribwo yitegura kwibaruka, ibi bikaba byahise bikuraho urujijo ku buryo budasubirwaho kubyavugwaga ko Knowless yaba yaramaze kwibaruka.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

3 weeks ago
Turamwemer Cyane


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.