Ozil yakuyeho urujijo mbere y’umukino wa Arsenal na Manchester United ibya Sanchez bikomeza kuba amayobera.

    • Biravugwa ko Mesut Ozil yaba yemeye kongera amasezerano mu ikipe ya Arsenal
    • Sanchez ntaremeza niba azongera amasezerano muri Arsenal
    • Sanchez amafaranga asaba kugira ngo yongere amasezerano ikipe ya Arsenal ntiyiteguye kuyatanga.
Ozil yakuyeho urujijo mbere y’umukino wa Arsenal na Manchester United ibya Sanchez bikomeza kuba amayobera.
3 weeks ago
Views: 2422

Ikipe ya Arsenal imaze iminsi yifuza kongerera Sanchez na Ozil amasezerano gusa ntibyorohe kubera amafaranga aba basore bafatwa nk'abagenderwaho muri iyi kipe bifuzaga kugira ngo babashe kongera amasezerano.

Ozil ukundwa na Wenger ashobora kuba agiye kongera amasezerano muri Arsenal

Kugeza ubu biravugwa ko Ozil yaba yemeye gusinya andi masezerano muri iyi kipe aho azajya ahembwa ibihumbi 200.000 by'amayero buri cyumweru bigakomeza kumugira umukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe , gusa ku musore Alexis Sanchez we ntibirasobanuka kuko nawe yifuza guhembwa ibihumbi 200.000 avuye ku 130.000 yari asanzwe ahembwa muri iyi kipe, Ubuyobozi bw'ikipe ya Arsenal ntacyo buratangaza ku kifuzo cya Sanchez.

Gusa abakurikiranira hafi iby'umupira w'amaguru baremeza ko Sanchez Arsenal ishobora kumurekura bitewe n'uburyo iyi kipe itajya ikozwa ibyo gusohora amafaranga menshi haba guhemba cyangwa mu kugura abakinnyi.

Sanchez ashobora kutazongera amasezerano muri Arsenal.

Ikindi kintu gishobora gutuma Sanchez atongera amasezerano muri iyi kipe ni uburyo Manchester City na Juventus ziri kumushakisha cyane kandi zikemera no kumutangaho agatubutse nk'uko biri kugenda bivugwa. Uyu musore amasezerano afite muri Arsenal azarangira umwaka utaha.

Si aba basore bonyine Arsenal igomba kureba niba yongerera amasezerano kuko n'umusore Olivier Giroud aheruka gusaba ikipe ya Arsenal kumwongerera amasezerano cyangwa ikamuha uburenganzira bwo kwigendera.

Ibi bije aho kandi iyi kipe yitegura umukino uzayihuza ya Manchester United mu mpera z'iki cyumweru aho Sanchez atazagaragara muri uyu mukino kubera ikibazo afite cy'imvune.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

2 weeks ago
amarangamutima mu nkuru yanyu ntabunyamwuga none kuki ozil bayamuhaye mujye mwandika inkuru kuburyo uyisoma atabonamo amarangamutima kdi nubwo yagenda haboneka abandi
64x64

Anonymous

2 weeks ago
amarangamutima mu nkuru yanyu ntabunyamwuga none kuki ozil bayamuhaye mujye mwandika inkuru kuburyo uyisoma atabonamo amarangamutima kdi nubwo yagenda haboneka abandi


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.