Imyambarire ya Asinah mu gitaramo yahuriyemo na Oda Paccy ntivugwaho rumwe(Amafoto).

    • Bamwe barashinja umuhanzikazi Asinah kwica umuco nyarwanda nkana.
    • Oda Paccy na Asinah bataramiye muri H Zone igikondo.
Imyambarire ya Asinah mu gitaramo yahuriyemo na Oda Paccy ntivugwaho rumwe(Amafoto).
3 weeks ago
Views: 4860

Oda Paccy kuri iki cyumweru nibwo yateguye igitaramo muri H Zone i Gikondo mu rwego rwo kumurikira abafana indirimbo ye nshya igikuba, uyu muhanzikazi yari yitabaje mugenzi we Asinah kuza kumufasha gushimisha abafana be.

Icyaje gutungurana muri iki gitaramo ni imyambarire bamwe bise igayitse kandi itabereye umwari w'u Rwanda umuhanzikazi Asinah yari yambaye. bamwe batashye biganirira ku myambarire ibyo kwibuka insanganyamatsiko y'umunsi yari yabajyanye biragatabwa.

Dore uko uyu muhanzikazi yageze ku rubyiniro yambaye ubona ntawe umwitayeho.

Uyu muhanzikazi akigera ku rubyiniro wabonaga ntawe umwitayeho ariko kubera uburyo yakaragaga ikibuno wabonaga abantu bajya bagaragaza ko bamwishimiye.

Aha yageragezaga kubyinisha ikibuno abafana batangira kumuha amashyi menshi.

Asinah yageragezaga gukora uko ashoboye kose akabyinisha ikibuno kugira ngo ashimishe abafana.

Iyi niyo myambarire yaranze uyu muhanzikazi w'umunyarwanda.

Uku niko Asinah yari yambaye abenshi bemeza ko bidakwiye umunyarwandakazi ari ukwangiza umuco.

Ku rundi ruhande Oda Paccy wateguye igitaramo cyo kumurika indirimbo ye nshya igikuba nawe yasusurukije abafana be ndetse bikagaragara ko banamwishimiye cyane kuko bamufashaga no kuririmba na zimwe mu ndirimbo ze zagiye zikundwa mu minsi yashize.

Paccy aririmbira abakunzi be.

Uku niko Oda Paccy nawe yaserutse mu gitaramo cyo kumurikira abafana indirimbo ye.

 

 

 

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

3 weeks ago
umva jyewe ndabiyamye kuri asinah!!!alioni yambara ate?Charley na Nina bagiye mugitaramo uganga baribambaye bate?ba misskazi bambara bate?ba colombe ntibambara bikini bakazifotozanya?cg asinah mwabonye ariwe wogucibwaho amashara!muzibeeeee!
64x64

Anonymous

3 weeks ago
Andika ubutumwa bwawe hano* Biriya Nagobikwiye Nugusebya Abanyarwa Ndakazi


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.