Icyoba ni cyose mu ikipe ya Fc Barcelone Messi yafashe icyemezo cyabakuye imitima.

    • Lionel Messi yanze kongera amasezerano muri Barcelone.
Icyoba ni cyose mu ikipe ya Fc Barcelone Messi yafashe icyemezo cyabakuye imitima.
3 weeks ago
Views: 3665

Umusore w'umunya Argentine w'imyaka 29 wegukanye ballon d'or inshuro 5 Lionel Messi yahakaniye abayobozi b'ikipe ya Fc Barcelone ko nta gahunda afite yo kongera amasezerano muri iyi kipe y'i Catalan.

Ubwo uyu musore yari ari mu biruhuko n'umuryango we mu kwezi kwa Nyakanga nibwo abayobozi b'ikipe ya Barcelone bifuje ko bagirana ibiganiro ku bijyanye n'ukuntu bamwongerera amasezerano ariko uyu musore ntiyabaha umwanya wo kubiganiraho.

Lionel Messi yagiye yifuzwa cyane n'ikipe ya Manchester City itozwa na Pep Gualdiola wagize uruhari runini mu kumenyekanisha impano ya Messi ubwo yatozaga ikipe ya Barca ndetse ikemera no gutanga ibisabwa byose kugira ngo yegukane uyu musore n'ubwo Fc Barcelone itahwemye kubitera ishoti ivuga ko Messi atagurishwa. Uyu musore kandi yagaragarijwe n'ikipe yo mu Bufaransa PSG ko imwifuza ku buryo bukomeye.

Messi yagiye afasha ku buryo bugaragara ikipe ya Fc Barcelone gutwara ibikombe byinshi.

Kugeza ubu Messi akomeje guhakanira abayobozi ba Fc Barcelone ko atazongera amasezerano afite muri iyi kipe azarangira mu 2018 gusa ubuyobozi bw'iyi kipe bukomeje gushyiramo ingufu nyinshi mu kumwumvisha ko akwiye kuhaguma.

Ese aho bwa butatu butagatifu( MSN) Messi, Suarez, Neymar ntibwaba bugiye gusenyuka ? tubwire uko ubyumva.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

2 weeks ago
Ubw Butat Busambuts Fc Barc Izob Isambuts
64x64

Anonymous

3 weeks ago
ashaka bamwongere amahera. mvuga messi.
64x64

Anonymous

3 weeks ago
ni ibihuha, ntaho azajya
64x64

Anonymous

3 weeks ago
niterabwoba,ryamessi,ntiyadusiga,numwana,wikatarunya
64x64

Anonymous

3 weeks ago
harya ubutatu butagatifu murazi ubwaribwo? gusa ndumva barca igiye kgira ikibazo mugihe cristiano ww aguma asinyira real ma...... haha, hala madrid
64x64

Anonymous

3 weeks ago
harya ubutatu butagatifu murazi ubwaribwo?


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.