Hari ibintu Isi yigishije Miss Jolly mu myaka 20 amaze avutse.

    • Iminsi amaze avutse yabonye ko abantu baberaho gufashanya.
    • Kuri we yumva ari umuhigo yesheje
Hari ibintu Isi yigishije Miss Jolly mu myaka 20 amaze avutse.
By: Eva
3 weeks ago
Views: 868

Nyampinga w’u Rwnda 2016, Mutesi Jolly wujuje imyaka 20 y’amavuko avuga ko hari byinshi amaze kwiga muri iyo myaka amaze abonye izuba by’umwihariko yabonye ko umuntu agirwa n’undi mu bikorwa bye bya buri munsi.

Jolly avuga ko mu myaka 20 amaze hari byinshi yakoze,  kera akiri umwana yibazaga ko bitashoboza.

Miss Jolly wavukiye mu gihugu cya Uganda ku italiki 15 Ugushyingo 1996. Avuka mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu n’abahungu batatu akaba umuhererezi mu muryango.

Asobanura ko mu myaka 20 amaze yumva ari nk’umuhigo yahiguye yagize ati “hari byinshi kera numvaga ntazishoboza, numvaga hari ibyo ntazageraho ariko Imana yarabikoze nabigezeho. Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma nkareba ibyo nakoze neza hanyuma n’ibyo nakoze nabi nkabikosora”

Mu bindi yigiye kuri iyi Si harimo kumenya kwihangana, guha abantu bose agaciro buri wese mu rwego rwe gusa by’umwihariko.

Tubibutse ko Miss Jolly akimara gutorwa nka nyampinga w’u Rwanda yahawe Imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki, umushahara wa buri kwezi ungana n’ibihumbi 800 na milliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda akaba aricyo gihembo cyari kigenewe nyampinga w’u Rwanda.

 Miss Mutesi Jolly yujuje imyaka 20 y'Amavuko

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.