Ubwongereza bwananiwe kwihagararaho mu minota 7 ya nyuma mu mukino bwakinnye na Espagne.

    • Ubwongereza bwanganyije na Espagne ibitego 2-2.
Ubwongereza bwananiwe kwihagararaho mu minota 7 ya nyuma mu mukino bwakinnye na Espagne.
3 weeks ago
Views: 1159

Kuri uyu wa kabiri mu gihugu cy'Ubwongereza kuri stade Wembley abatari bake bari babukereye bagiye kwihera ijisho umukino utari woroshye bitewe n'uburyo buri kipe yari yawukaniye wagombaga guhuza ikipe y'igihugu y'Ubwongereza na Espagne biza kurangira ari ibitego 2-2.

Ni umukino watangiye ubona ikipe y'Abongereza irusha ikipe ya Espagne ndetse ntibyatinda ku munota wa 9 Adam Lallana usanzwe akinira ikipe ya Liverpool atsinda igitego cya mbere kuri penaliti.

Abakinnnyi b'Ubwongereza bishimira igitego cya Adam Lallana waje kuva mu kibuga avunitse ku munota wa 29'.

Igice cya mbere cyaje kurangira ari igitego kimwe cy'Abongereza ku busa bwa Espagne, Igice cya kabiri kigitangira umusore Jamie Vardy wari wabanje mu kibuga muri uyu mukino yaje gutsinda igitego cy'umutwe ku mupira yari ahawe na Jordan Henderson ku munota wa 48' w'umukino.

Jamie Vardy wari uherutse gutsinda mu kwezi kwa 9 nyuma y'imikino 15 yaje gutsinda igitego cy'umutwe.

Ibitego bibiri byaje gutuma Abongereza basa nk'abizeye gutahana intsinzi batangira gukina bugarira cyane biza gutuma ikipe ya Espagne ikomeza kubotsa igitutu biza no kuyihira ku munota wa 89' Lago Aspas winjiye mu kibuga ku munota wa 46 asimbuye Vitolo atsindira ikipe ya Espagne igitego cyayo cya mbere.

Lago Aspas yaje gutsindira ikipe ya Espagne igitego cya mbere biyigarurira icyizere.

Umukino wahise uhindura isura Espagne ikomeza kwataka cyane ku munota wa nyuma w'inyongera Isco atsinda igitego ku mupira yari ahawe na Daniel Carvajal bituma Ibyishimo by'Abongereza barenga gato 83.000 bari baje kuri stade ya Wembley biyoyoka.

Isco yatsinze igitego cya kabiri cya Espagne cyaje cyishyura ibitego 2 by'Ubwongereza ku munota wa nyuma w'umukino, Abongereza bataha bimyiza imoso.

Mu mikino 4 Ubwongereza bumaze gukina butozwa na Southgate bumaze gutsinda imikino 2 bunganya 2, uyu mutoza akaba ategereje kuzareba niba azakomeza gutoza iyi kipe cyangwa niba Sam Allardyce araza gufata izi nshingano zo gutoza iyi kipe y'Abongereza biteganyijwe ko izongera gukina undi mukino mpuzamahanga mu kwezi kwa gatatu k'umwaka utaha aho bazaba bakina n'ikipe y'Ubudage mu mukino wa ginshuti mbere yo guhura na Lithuania.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.