Kidumu yatuye agahinda afite ku mutima, avuga ibintu 6 bimutandukanya na Politiki

    • Ubu Kidumu aba muri Australiya
    • Ibitaramo akorerayo, abarundi babayo ntibabyitabira bamushinja gukorana na CNDD FDD
    • Avuga ko yigeze kugerageza ibya politiki ariko agasanga Atari impano ye
    • Asaba abarundi babayo ko uwumva amukunze n’ubwo yaba umwe yamuririrmbira
Kidumu yatuye agahinda afite ku mutima, avuga ibintu 6 bimutandukanya na Politiki
By: Eva
3 weeks ago
Views: 1575

Umuhanzi Kidumu Kibido, ukomoka mu gihugu cy’U Burundi kuri ubu ari muri Austaraliya avuga ko hari abarundi baba muri iki gihugu babuza abandi kuza mu bitaramo bye bamushinja gukorana na Leta y’uburundi

Uyu muhanzi avuga ko mu bitaramo aheruka gukora bititabiriwe kandi ko abona hari ababyihishe inyuma, ariko ngo ntibizamubuza kuririmbira ababishaka n’ubwo yaba umwe nkuko ikinyamakuru UBMNews kibitangaza.

Dore ibintu 6 uyu muhanzi ashingiraho avuga ko abamwita umunyapolitiki bamurenganya.

1. ati “sindi muri Leta cyangwa Guverinoma y’U Burundi.”

2. nta mwanya n’umwe mfite muri Politiki y’u Burundi

3. sindi umurwanyi, simfite umutwe w’abarwanyi kuburyo wavuga ngo ngeze I Bujumbura natangiza intambara

4. sinkorera iyo Leta mutavuga rumwe.

5. akazi kanjye ni uguhumuriza imitima y’ababaye binyuze mu ndirimbo none murashanga ntangire kugumura abantu

6. mutaje mu bitaramo byanjye wenda hakaza umuntu umwe unkunda kubarusha nkamuririrmbira ntimwumva ko nkora akazi kanjye kandi nta mafaranga nshyize imbere

Akomeza avuga ko ibimubaho abyemera nk’umugabo n’ubwo bimubabje ariko ko umusaraba bamushyiraho nta kindi yawukoraho uretse gukomeza akaririmba n’ubwo yaba umuntu umwe.

Avuga ko Atari umunya politiki ko aho abanya politiki baja bahazi, aha yavugaga ko bajya Tanzaniya kubonana na Mukapa mu biganiro bya Politiki.

Gusa nubwo avuga ibi yatangaje ko binamuteye ubwoba ko yazasoza umuziki we nabi aho yatanze urugero ku muriririmbya Canjo Aminsi  abarundi bavugaga nabi bakamwita umuntu w’intwari amaze gutabaruka.

Yavuze ko mu buzima bwe yagerageje kujya muri Politiki mu mwaka wa 2005 mu ishyaka rya MRC ryari riyobowe na Epitace Bayaganakandi nyuma bikamunanira ko yasanze Atari ibintu bye.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Tags: Kidumu





Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.