Messi yongeye kugarurira icyizere ikipe ya Argentine mu mukino wabahuje na Colombia.(amafoto).

    • Ikipe ya Argentine yatsinze Colombia ibitego 3;0.
Messi yongeye kugarurira icyizere ikipe ya Argentine mu mukino wabahuje na Colombia.(amafoto).
3 weeks ago
Views: 861

Mu mukino ikipe ya Argentine yari yakiriyemo Colombia mu mikino y'ijonjora ry'igikombe cy'isi kizabera mu Burusiya mu mwaka wa 2018 warangiye ikipe ya Argentine itsinze ibitego 3-0 ikipe y'igihugu ya Colombia.

Lionel Messi niwe wafunguye amazamu ku munota wa 10' w'umukino ku mupira mwiza w'umuterekano(free-kick) atsinda igitego cyiza cyane.

Messi yatsinze igitego cyiza kuri Free-kick.

ku munota wa 23 Lukas Pratto yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Lionel Messi, Igitego cya gatatu cyaje gutsindwa na Angel Di Maria ku munota wa 84 ' w'umukino ku mupira mwiza yahawe na kizigenza Lionel Messi.

Messi na Di Maria bishimira igitego cya Dimaria cyo ku munota wa 84 w'umukino.

Iyi ntsinzi yatumye ikipe ya Argentine izamuka ku mwanya wa gatanu n'amanota 19 aho irusha inota rimwe ikipe ya Colombia iri ku mwanya wa 6 n'amanota 18 ikarushwa inota 1 na Chile iri ku mwanya wa kane n'amanota 20.

Lucas Pratto yishimira igitego cye yari amaze gutsinda.

Uyu mufana wa Argentine yageragezaga kurira kugira ngo yihere ijisho neza ntawe umukingiriza.

Uku niko umunya Colombia James Lodriguez ukinira ikipe ya Real Madrid yarebaga nyuma yo gutsindwa ibitego 3 byose ku busa.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.