Shampiyona irasubukurwa, Rayon Sports na Sunrise byisobanure

    • Yari imaze iminsi yarasubitswe kubera ikipe y'Abatarengeje 20 yari muri Marroc
    • Kuri uyu wa gatanu harakinwa imikino y'umunsi wa gatanu
Shampiyona irasubukurwa, Rayon Sports na Sunrise byisobanure
By: Eva
3 weeks ago
Views: 495

Shampiyona y'umupira w'amaguru, icyiciro cya mbere mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League irasubukurwa, kuri uyu wa gatanu Rayon Sports ikina na Sunrise i Nyagatare.

Imikino ya Shampiyona yara yarasubitswe hategerejwe ko ikipe y'abatarengeje 20 iva mu gihugu cya Marroc mu mukino wa gishuti.

Uretse uyu mukino wa Rayon uzaba, Kiyovu izakina na Musanze FC ku kibuga cya Mumena naho indi mikino ikazakomeza kuwa gatandatu no ku cyumweru.

Sunrise na Rayon sports zinganya amanota, Rayon izigamye ibitego 10 naho indi 5

Kuwa Gatandatu, tariki 18 Ugushyingo 2016

Police FC vs Mukura VS&L (Kicukiro)

Bugesera FC vs Marines FC (Bugesera)

Sunrise FC vs Rayon Sports FC (Nyagatare)

APR FC vs Kirehe FC (wasubitswe)

Ku Cyumweru, tariki 20 Ugushyingo 2016

Etincelles FC vs Pepinieres FC (Umuganda)

Amagaju FC vs AS Kigali (Nyagisenyi)

Gicumbi FC vs Espoir FC (Gicumbi)

Ikipe ya APR FC ntizakina umukino w'umunsi wa gatanu yagombaga kuzakina na Kirehe FC, uyu mukino warasubitswe kuko izaba yerekeje muri Congo mu mukino wa gishuti

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.