Gary Neville yatangaje abakinnyi 11 beza ba Arsenal babayeho.

    • Gary Neville yatangaje abakinnyi 11 beza ba Arsenal bakinnye bahanganye ubwo yari ari muri Man United.
    • Thierry Henry na Bergkamp bari mu bakinnyi 11 Gary Neville yemeje ko bari bakomeye cyane.
Gary Neville yatangaje abakinnyi 11 beza ba Arsenal babayeho.
3 weeks ago
Views: 1674

Umunyabigwi mu ikipe ya Manchester United n'ikipe y'igihugu y'Abongereza Gary Neville yatangaje abakinnyi 11 beza ba Arsenal kuri we abona babayeho kuva mu mwaka wa 1990-2004.

Umusesenguzi w'Umwongereza mu by'umupira w'amaguru Gary Neville w'imyaka 41 y'amavuko yatangaje ko igihe yamaze akinira ikipe ya Manchester United hari abakinnyi bamubangamiye cyane ubwo Manchester United yabaga ihanganye n'ikipe ya Arsenal.

Gary Neville wakinaga nka myugariro ku ruhande rw'iburyo mu ikipe ya Manchester United ndetse no mu ikipe y'igihugu y'Abongereza ni umwe mu bagabo bifashishwa cyane mu gusesengura imipira y'Abongereza kubera ahanini ubunararibonye abifitemo nk'umukinnyi wayinyuzemo ndetse hakiyongeraho n'impano yifitiye yo kuvuga, gusa uyu mugabo nawe ibyo avuga ntibimuhira kubishyira mu bikorwa iyo atoza dore ko yagiye akora akazi k'ubutoza bikarangira bitamuhiriye.

Gary Neville yatangaje ko mu makipe yo mu Bwongereza yatinyaga Arsenal iza ku mwanya wa mbere aho yemeza ko yari ikomeye ndetse akavuga ko ariyo yabaga ihanganiye cyane igikombe na Manchester United kuva mu mwaka wa 1988-2004. Aha niho Gary Neville yahereye ahitamo abakinnyi 11 ba Arsenal abona bamukakabije muri ibyo bihe.

Iyi niyo kipe Gary Neville abona yabayeho ikomeye muri Arsenal igihe yabaga ahanganye nayo ari mu ikipe ya Man United.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.