Hari ikintu Diamond yibuka kikamubabaza cyane akaba yanarira.

    • Diamond iyo yibutse ko yariganyijwe asaga miliyoni 25 z'amashilingi biramubabaza.
    • Diamond yariganyijwe miliyoni 25 z'amashilingi n'uhagarariye inyungu za Karoli Saida.
    • Saida Karoli ahakana ko indirimbo ye Diamond yasubiyemo nta mafaranga yamuhaye.
Hari ikintu Diamond yibuka kikamubabaza cyane akaba yanarira.
2 weeks ago
Views: 4949

Diamond yababajwe no kumenya ko indirimbo ya Saida Karoli yasubiyemo ikanakundwa cyane yariganyijwe asaga miliyoni 25 z'amashilingi kuri iyi ndirimbo.

Kugira ngo Diamond abashe gusubiramo indirimbo ya Saida Karoli yasabwe miliyoni 25 z'amashilingi n'uhagarariye inyungu z'uyu muhanzi Mzee Felician Mutakyawa ndetse bumvikana ko Diamond azajya yishyura 25% z'ayo iyi ndirimbo izajya yinjiza.

Mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka nibwo byamenyekanye ko Diamond yahawe iyi ndirimbo ku buntu kugira ngo ayisubiremo nk'uko byemejwe na nyirayo Saida Karoli, akomeza avuga ko yahaye Diamond iyi ndirimbo ku busa kugira ngo ashimangire umubano mwiza abahanzi bo muri Tanzaniya bafitanye. Ibi bikaba byerekana ko Felician atigeze aha n'igiceri cy'amafaranga atanu nyir'iyi ndirimbo Saida Karoli ahagarariye inyungu ze.

Saida Karoli uvuga ko yahaye Diamond indirimbo ku buntu nyamara Diamond yemeza ko yayitanzeho miliyoni 25 z'amashilingi.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

2 weeks ago
Murabeshye yarayamuhaye baze iminsi ndebye kuri TV Saida abyivugirako bayamuhaye .yirebe hano Saida munsi Abyivugira. https://youtu.be/4SYVRjJoQfM
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll