Irebere amakuru ari gucicikana muri ruhago ku mugabane w'Iburayi na za transfert.

    • Manchester United iri mu makipe ari gushakisha abakinnyi bashya.
Irebere amakuru ari gucicikana muri ruhago ku mugabane w'Iburayi na za transfert.
3 weeks ago
Views: 736

Muri uyu mwaka hitezwe ko hazabaho inkundura ku isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi ubwo rizaba ritangiye urebye ukuntu amakipe akomeye akomeje kugenda ahanganira abakinnyi ku buryo bukomeye.

  • Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yifuza myugariro wa PSG ukomoka mu gihugu cya Cote d'Ivoire Serge Aurier.
  • Ku myaka ye 38 Frank Lampard yatangaje ko atiteguye guhagarika ruhago,  Kuri ubu arifuzwa n'amakipe yo muri Amerika nka La Galaxy na Orlando City.
  • Everton yatangaje ko yifuza umusore wa Manchester United Memphis Depay ku ntizanyo.
  • Umutaliyani ukinira ikipe ya Manchester united Matteo Darmian ngo ntarasobanukirwa impamvu atabona umwanya wo gukina muri iyi kipe akaba yatangaje ko ashaka kwigendera.
  • West Bromwich irifuza cyane gusinyisha mu kwezi kwa mbere Jeffrey Schlupp ukinira ikipe ya Leicester united.
  • Gareth Southgate biravugwa ko yaba agiye gusinyira gutoza ikipe y'Ubwongereza.
  • Manchester United iravuga ko nta mahirwe yo gusinyisha Lionel Messi ifite naramuka asezeye mu ikipe ya Fc Barcelona ikaba isanga amahirwe yo kumwegukana afitwe na mukeba wayo Man City.
  • Jose Mourinho yatangaje ko yifuza kuzana umusore wa Real Madrid James Rodriguez.
  • Branislav Ivanovich ngo ntiyifuza kuva muri Chelsea n'ubwo nta mwanya uhagije wo gukina akibona.
  • Patrice Evra yatangaje ko Paul Scholes bakinanye ariwe mukinnyi wenyine wavugiraga muri Sir Alexis Ferguson ubwo yatozaga iyi kipe ndetse ntabe yamufata uko yiboneye kandi akaba yari azi gucubya uburakari bwe.
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.