Irebere amagambo meza umugore wa Peter Okoye wo muri P-Square yamubwiye mu isabukuru yabo

    • Bamaze imyaka 11 bashyingiranywe
    • Yamubwiye ko yishimira ibihe bagiranye mu myaka 11 bamaranye.
Irebere amagambo meza umugore wa Peter Okoye wo muri P-Square  yamubwiye mu isabukuru yabo
By: Eva
3 weeks ago
Views: 1638

Lola Omotayo, umufasha w’umuririrmbye Peter Okoye wo mu itsinda rya P-Square yamwandikiye ubutumwa amwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 11 bamaze bambikanye impeta y’urudashira.

Uyu mugore, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

Ati “ku mugabo wanjye @peterpsquare, isabukuru nziza. Iyacu(isabukuru)ni urugendo rurerure twigiyemo byinshi, icy’ingenzi twakuyemo ni uburyo tubanye neza”

Bujuje imyaka 11 bambikanye impeta y'urudasaza

Mu magambo meza, yakomeja avuga ko yishimiye uburyo ubushuti bwabo bumeze neza. Avuga ko yize kumwumvira no kumwubaha.

Akomeza amushimira agaciro yamuhaye nk’umufasha we mu myaka 11 bamaze babana.

 

Lola Omotayo na Peter Okoye bambikanye impeta y’urudashira mu mwaka wa 2005, ku italiki 17 Ugushyingo.

Reba amashusho y'indirimbo Personally ya P-Square

 

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Tags: P-Square





Ibitekerezo
64x64

Anonymous

2 weeks ago
Abagore Bose Bazigire Kuruwo.


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.