Justin Bieber yarize ayo kwarika ari ku rubyiniro

    • Bieber ubwo yari ku rubyiniro mu Budage yafashwe n'ikiniga arira amarira menshi
Justin Bieber yarize ayo kwarika ari ku rubyiniro
By: Eva
3 weeks ago
Views: 5250

Ubwo yaririmbaga indirimboye"Purpose" mu gitaramo yakoreye mu budage, umuhanzi w'umunyamerika uririmba injyana ya Pop Justin Bieber yarize amarira aramurenga.

Nkuki ikinyamakuru MSN.COM cyabyanditse, uyu muhanzi w'imyka 22 y'amavuko ngo ikiniga cyamufashe ari ku rubyiniro amarira aramurenga.

Uyu Mu Stars ngo si ubwa mbere agaragaweho n'udushya nk'utu, kuko mu minsi ishize yagiye ku rubyiniro, abafana be bagasakuza bikamubabaza kugeza ubwo avuye ku rubyiniro n'agahinda kenshi ataririmbye.

Mu mwaka wa 2015, kandi ibi byamubayeho ubwo yari ku rubyiniro aririmba indirimbo "What Do You Mean?"

Uyu muhanzi yavuzeko kurira ari ibinezaneza(emotion) biba bibufashe akananirwa kwihangana maze amarira agashoka ku matama.

Avuga ko kurira ari ikigaragaza ko umutima we awushyize kubyo ari kuririmba nta kindi kibyihishe inyuma.

Reba indirimbo "What Do You Mean? ya Justin Bieber

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.