Hari ikintu cyababaje Jose Chameleon, gishobora kumutesha icyizere mu bafana

    • Hari chaine ya Televiziyo yamuvuzeho ibintu nawe yibuka bikamubabaza
    • Ubu ayishinja gukwirakwiza umwuka mubi mu bafana be
Hari ikintu cyababaje Jose Chameleon, gishobora kumutesha icyizere mu bafana
By: Eva
3 weeks ago
Views: 941

Umuhanzi Dr. Jose Chameleon wo mu gihugu cya Uganda avuga ko muri uku kwezi yabajwe bikomeye n'amakuru imwe mu ma Televiziyo akorerayo yamuvuzeho abona gishobora no kumutesha abafana.

Nkuko ikinyamakuru Bigegye.ug cyabitangaje, uyu muhanzi avuga ko race Mziki yakwirakwije amakuru ko Chameleon yakubise nkana Umuntu ukora akazi ko kuvangavanaga umuziki DJ Bryan ibintu avuga ko ari ugukwirakwiza urwango n'umwuka mubi mu bafana be.

Umwuka mubi hagati ya Chameleon n'iyi Televiziyo urakomeje aho ayishinja kwangiza izina rye muri kariyeri ya muzika.

Abinyujije ku Mbuga ze nkoranyamabaga, uyu muhanzi aherutse gushyiraho ubutumwa avuga ko atigeze akubita uyu mu DJ ahubwo ari abatamwifuriza iterambere.

Reba video ya Chameleon "Badilisha"

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye


Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.