Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura.(Video)

    • Nyirakuru wa Kalisah yiyahuye kubera kubona amashusho ye asambana na Wema Sepetu.
Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura.(Video)
2 weeks ago
Views: 78626

Wema Sepetu yabaye miss wa Tanzaniya 2006 amenyekana cyane ubwo yakundanaga n'umuhanzi Diamond nyuma baza gutandukana, kuri ubu amashusho ye yagiye hanze asambana n'umunyamideli Kalisah yatumye nyirakuru w'uyu musore yiyahura.

Kalisah wamenyekanye mu kumurika imideli mu gihugu cya Tanzaniya umubano we na Wema Sepetu watangiye gukaza umurego ubwo Wema Sepetu byavugwaga ko yashwanye na Sultan Iddriss gusa ibyabo biguma bisa nk'aho ari ibanga.

Icyaje kuba kidobya ni amashusho yagaragaye aba bombi bari mu buriri ndetse banasomana ari nabyo bamwe bashingiyeho bemeza iby'ubu busambanyi, Ibi ni nabyo byaje gutuma nyirakuru wa Kalisah yiyahura kubera ukuntu yizeraga umwuzukuru we kandi anamukunda ananirwa kubyihanganira, Kalisah yatangaje ko atazi umuntu washyize aya mashusho hanze gusa akaba akeka ko ari Wema Sepetu.

Wema Sepetu si ubwa mbere avuzweho ubusambanyi kuko amaze kumenyerwaho iyi mico itari myiza abenshi bemeza ko itagakwiye kuranga umukobwa wigeze guhagararira abandi nka miss.

Dore Video igaragaza aba bombi bari mu gitanda basomana ari nayo yashingiweho hemezwa iby'ubu busambanyi.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

6 days ago
Andika ubutumwa bwawe hano*ariko Umuntu Twemera Ntashobora Gukora Ibyo Naho Namba Aruko Akwiye Kwihana.
64x64

Anonymous

1 week ago
Andika ubutumwa bwawe hano*sha wema we yararutanze Burundu ageze habi
64x64

Anonymous

2 weeks ago
Andika ubutumwa bwawe hano*WEMA SEPETU NTIYIHAYE ICUBAHIRO KANDI ABAMWEMEREYE KUBA UMU MISS NTIBABITEKEREJEHO CANE ASHOBORA KUBA YARASANGANYWE IYO NGESO YUBUSAMBANYI.UWO MUKECURU YIYAHUYE YARIHENZE KUKO ABAKOBWA BASAMBANA NDETSE BABIGIZUMWUGA NIBENSHI MUGABO NTAMUVYEYI YIYAHURA ATAROZWE!MURAKOZE


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.