Iby'ingenzi wamenya ku mukino Manchester United yanganyijemo na Arsenal.

    • Manchester United yanganyije na Arsenal 1-1.
    • Jose Mourinho asanga Manchester united ariyo kipe igira umwaku mu Bwongereza.
Iby'ingenzi wamenya ku mukino Manchester United yanganyijemo na Arsenal.
2 weeks ago
Views: 1489

Umukino w'ikipe ya Manchester United na Arsenal ni umukino wari utegerejwe n'abantu benshi ahanini kubera agapingane no kutumvikana bikunze kuranga abatoza b'aya makipe.

N'ubwo byagaragaye ko ikipe ya Manchester united yarushije cyane ikipe ya Arsenal kuri uyu mukino ntibyabujije ko amakipe yombi arangiza umukino anganya igitego 1-1.

Icyaje gutangaza abantu n'uburyo Jose Mourinho yatangaje ko ikipe ya Manchester united ariyo kipe igira umwaku cyane kurusha amakipe yose yo mu Bwongereza, Jose Mourinho abisobanura agira ati" Byarashobokaga gutsinda ikipe ya Stoke City ibitego 5-0 cyangwa 6-0 ariko birangira tunganya, ku mukino wa Bunley naho byarashobokaga tugatsinda ibitego 5-0 cyangwa 6-0 ariko naho twaranganyije, uyu munsi byashobokaga cyane gutsinda ibitego2-0 cyangwa 3-0 ariko nk'uko mwabibonye twanganyije 1-1, Kuri njye ndumva rero tugira umwaku urenze urugero.

Aha ngaha Monreal yakiniye nabi Valencia ndetse abenshi batangira gutekereza penaliti, gusa Mourinho yirinze kwikoma umusifuzi avuga ko nta kibazo umusifuzi yabaye inyangamugayo kuri uyu mukino.

Kuri uyu mukino Jose Mourinho yari yaje yize amayeri yose ya Wenger ndetse abakinnyi be babasha kubyitwaramo neza bagerageza gufata abakinnyi ngenderwaho b'iyi kipe ku buryo umusore Ozil na Sanchez bari babuze muri uyu mukino bikaza no kuviramo ikipe ya Arsenal kurushwa cyane ku buryo byaje gusaba iminota 89' y'umukino kugira ngo batere umupira werekeza mu izamu( shot on target) watewe n'umusore Olivier Giroud ari naho igitego cyavuye.

Juan Mata witwaye neza kuri uyu mukino yishimira igitego cye na bagenzi be.

Olivier Giroud yagaragaje agaciro afite mu ikipe ya Arsenal dore ko uyu musore akunze gutsinda buri gihe iyo yinjiye mu kibuga asimbuye, gusa icyo abantu benshi bategereje ni ukureba niba uyu musore azakomeza kujya yinjira mu kibuga asimbuye mu gihe akomeje kugenda yitwara neza ku buryo hari abatumva neza impamvu atabanza mu kibuga kandi umusaruro we atari mubi. Mu minsi yashize Giroud yari ari gusaba kongezwa amasezerano muri iyi kipe cyangwa bakareka akigendera dore ko atanishimiye uburyo akomeje kugenda yicazwa ku ntebe y'abasimbura.

Giroud ku gitego cy'umutwe yabaye umucunguzi wa Arsenal mu gihe abafana ba Man united bari bategereje ko ifirimbi ya nyuma ivuga bakabyina intsinzi.

Ikindi kintu ikipe ya Arsenal yaburaga muri uyu mukino ni umusore Cazorla mu kibuga hagati kuko wabonaga Paul Pogba asa nk'uwidegembya ubona yagoye abasore nka Elneny ndetse na Coquelin hagahita hagaragara icyuho cy'uyu munya Espagne Cazorla.

Icyuho cya Cazorla cyagaragaye mu kibuga hagati bituma Pogba yidegembya.

Ku ruhande rwa Manchester united umusore Juan Mata yiyeretse Jose Mourinho ndetse amugaragariza agaciro ke muri Manchester united n'ubwo mu ikipe ya Chelsea aba bombi batacanaga uwaka, gusa ikintu abakunzi ba Man United bakishimira ni uburyo aba bombi basa nk'abiyunze ndetse bikaba bituma umusore Mata yitwara neza cyane.

Jose Mourinho ashimira Juan Mata uburyo yitwaye kuri uyu mukino.

 

Dore uko amakipe akurikirana kugeza ubu mu Bwongereza.

1. Liverpool n'amanota 27

2.Manchestester city : amanota 27

3.Chelsea n'amanota 25 (  ifite umukino itarakina)

4.Arsenal n'amanota 25

5. Tottenham : amanota 24

6. Manchester united : amanota 19

 

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.