Ibyo Zidane yavuze kuri Ronaldo ubwo yatsindaga ibitego 3 Atletico Madrid byatangaje benshi.

    • Real Madrid yatsinze Atletico Madrid ibitego 3-0
    • Ronaldo yatsinze ibitego 3 mu mukino ikipe ya Real Madrid yatsinzemo Atletico Madrid.
    • Zinedine Zidane asanga Ronaldo akwiye indi ballon d'or.
Ibyo Zidane yavuze kuri Ronaldo ubwo yatsindaga ibitego 3 Atletico Madrid byatangaje benshi.
2 weeks ago
Views: 7571

Ikipe ya Real Madrid yasanze mukeba wayo Atletico Madrid ku kibuga cyayo iyisengerera ibitego 3-0 byose byatsinzwe na kizigenza Cristiano Ronaldo bituma yuzuza hat-trick 39 kuva yatangira gukina ruhago.

Ikipe ya Real Madrid yagiye ku kibuga cya Atletico Madrid yikandagira ahanini kubera amateka mabi yagiriye kuri iki kibuga mu mikino yabanjirije uyu baherukaga kuhakinira aho banatsindwaga n'ibitego bigera kuri 4.

Ikindi kintu cyatumaga iyi kipe ya Real Madrid igira ubwoba bwo gukina n'iyi kipe ni abasore bayo babiri bakina mu kibuga hagati bafite ikibazo cy'imvune Toni Kroos na Casemiro mu gihe bari bamaze iminsi ubona barafatishije muri ino kipe kandi bakabyitwaramo neza.

Zinedine Zidane yagaragaje ko n'ubwo ntawe ushidikanya ubuhanga bwe muri ruhago nk'umukinnyi afite indi mpano idasanzwe y'ubutoza ahitamo kubanza Sergio Ramos na Karim Benzema ku ntebe y'abasimbura mu gihe yafashe umusore nka Nacho Fernandez na Lucas Vazquez akababanza mu kibuga kandi ubona ko byaje gutanga umusaruro n'ubwo umukino ukijya gutangira abantu bari biteze ko ikipe ya Real Madrid ishobora kuza kugira icyuho mu bwugarizi bwayo kubera ibura rya Pepe na Sergio Ramos kapitene w'iyi kipe.

Umusore Cristisno Ronaldo wari uri kubusatirizi bw'iyi kipe afatanyije na Gareth Bale yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 23 kuri coup-franc nziza cyane yateye.

Ronaldo yateye coup-franc iruhukira mu rushundura igitego cya mbere kiba kirinjiye.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Real Madrid iyoboye n'igitego 1-0 , Mu gice cya kabiri ikipe ya Real Madrid yarushije cyane ikipe ya Atletico Madrid ndetse biza no kuyikundira ku munota wa 71' Ronaldo atsinda ikindi gitego kuri penaliti. Ntibyatinze kuko ku munota wa 77' Ronaldo yaje gutsinda gitego cya gatatu ku mupira yari ahawe n'umusore Gareth Bale.

Uku niko Ronaldo yishimiye igitego cye cya gatatu cyuzuza hat-trick 39 amaze gutsinda.

Nyuma y'umukino umutoza Zinedine Zidane yatangaje ko Ronaldo ariwe mukinnyi wa mbere ku isi ndetse yemeza ko ballon d'or y'uyu mwaka ari iye akaba ategereje gutwara n'iyu mwaka uri imbere bitewe n'uburyo ari kwitwara neza. Zidane wari wishimye cyane kuri uyu mukino yatangaje ko ibitego 3 Ronaldo atsinze atari byo bimweretse ko ari umukinnyi mwiza kuko we yabibonye kuva kera.

Zidane yemeje ko uyu ari umwe mu mikino imushimishije atsinze muri uyu mwaka w'imikino, Ku rundi ruhande umutoza wa Atletico Madrid Diego Simeone yatangaje ko ababajwe cyane no gutsindwa uyu mukino gusa ntiyazuyaza kwemera ko ikipe ya Real Madrid yabarushije cyane mu gice cya kabiri akaba asanga afite byinshi byo guhindura mu ikipe ye kugira ngo azabashe kwitwara neza mu minsi iri imbere dore ko mu mikino 4 iheruka yatsinzemo 1 gusa.

Ku yindi mikino ikipe ya Fc Barcelona yananiwe kwikura imbere ya Malaga banganya 0-0 ibi bikaba byahise bituma ikipe ya Real Madrid iguma ku mwanya wa mbere aho irusha iyi kipe amanota 4 ikarusha kandi Atletico Madrid amanota 9.

 

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

2 weeks ago
ibyo zidane yavuze nibyo kuko ntawundi uhwanye na Ronaldo kwisi ariko mwanibeshye hat trick yuzuzaga 44 muri career ye ahubwo akagira 39 amaze gutsindira Real madrid
64x64

Dr claude

2 weeks ago
Mukomereze aho
64x64

Anonymous

2 weeks ago
ibyo zidane yavuze nibyo kuko ntawundi uhwanye na Ronaldo kwisi ariko mwanibeshye hat trick yuzuzaga 44 muri career ye ahubwo akagira 39 amaze gutsindira Real madrid
64x64

Anonymous

2 weeks ago
Ubundi kuri jye numva nibisanzwe kuko buriya Murikino gihe ntabwo biba byoroshe kuri buri Equipe yose kuba yatsinda Real !Hala Madrid murakoze
64x64

Anonymous

2 weeks ago
Andika ubutumwa bwawe hano*turabashimiye Cane Kurayo Makuru Mez Muduha


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.