Hari umukinnyi wahishuye ikipe yo mu Bwongereza yamugoye cyane kurenza ayandi yose yo ku isi.

    • Pierre Emile Hojbjerg yatangaje ko Liverpool ariyo kipe yamugoye cyane kurenza ayandi .
    • Pierre Emile avuga ko Liverpool ifite umukino wihuta cyne.
    • Pierre Emile siwe waronse umukino Southampton yanganyijemo na Liverpool 0-0 urangira.
Hari umukinnyi wahishuye ikipe yo mu Bwongereza yamugoye cyane kurenza ayandi yose yo ku isi.
2 weeks ago
Views: 1474

Umunya Denemark w'imyaka 21 y'amavuko Pierre Emile Hojbjerg ukinira ikipe ya Southampton ariyo wanyuze mu makipe akomeye nka Bayern Munchen yatangaje ko ikipe ya Liverpool ariyo kipe yamugoye cyane kuva yatangira gukina.

Uyu musore ukiri muto ukina mu kibuga hagati yatangaje ko imikinire ya Liverpool itangaje cyane ndetse ko bigoye gukina nabo iminota 90 urebye uburyo bakina umukino mwiza kandi wihuta.

Uyu musore yagize ati" Nakinnye mpanganye n'amakipe akomeye nka Bayern Munchen na Borussia Dortmund nkina na Manchester city muri champions league n'ayandi akomeye ariko navuga ko Liverpool ariyo kipe nziza ikomeye nkinnye mpanganye nayo utitaye kureba uburyo bakina umupira wihuta ifite n'abasore bihuta cyane ikindi kandi uburyo bahererekanya bagakorera hamwe nk'ikipe biratangaje ku buryo uhagarara ukabura aho uhera ubambura umupira mbega biragoye kubyiyumvisha uburyo ari ikipe ikomeye cyane gukina uhanganye nayo.

Uyu mwana wigaragaza cyane yanyuze mu makipe akomeye nka Bayern Munchen n'ubwo yagiye imutiza no mu makipe yo mu Budage nka Augsburg ari naho yakinnye ahanganye na Bayern.

Uyu musore utanga icyizere cy'ejo hazaza kubera uburyo urwego rw'imikinire ye rurushaho kuzamuka atangaje ibi nyuma y'aho ikipe ya Southampton yanganyije 0-0 n'ikipe ya Liverpool muri iyi week-end , Uku kunganya uyu musore akaba yarabyishimiye avuga ko ari iby'igiciro ku nganya n'ikipe ya Liverpool ukurikije uburyo ikina akaba asanga ikipe ya Southampton yaritwaye neza n'ubwo avuga ko ikiba kigamijwe ari ugutsinda.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.