Dore ibyo umuhanzi Christopher azagenderaho ahitamo umukunzi we

    • Umuhanzi Christopher yatangaje ibintu azagenderaho ahitamo umukobwa bakundana
    • Christopher ntiyakundana n'umukobwa umusumba
    • Ibyo umukobwa uzakundana na Christopher agomba kuba yujuje
    • Christopher azagenderaho atoranya umukunzi
Dore ibyo umuhanzi Christopher azagenderaho ahitamo umukunzi we
2 weeks ago
Views: 2227

Umuhanzi Christopher Muneza uherutse mu gihugu cy’u Bubiligi, yamaze gutangaza ibintu bitatu azagenderaho ahitamo umukobwa bakundana dore ko kugeza ubu n'ubwo hari abakobwa abona bakamunyura nta mukunzi afite.

Christopher wavuzweho gukundana na Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe ariko agakomeza kubihakana kuva byatangira kuvugwa ndetse no kwandikwa mu b’itangazamakuru, yabwiye Radio Isango Star ko aramutse agiye mu rukundo atakundana n’umukobwa umusumba cyane kuko atabikunda.

JPEG - 128.1 kb
Christopher avuga ko atarahitamo umukunzi gusa hari ibyo agenderaho
1. Umukobwa agomba kuba atarengeje Metero imwe na Sentimetero 80:

Avuga ko adakunda abakobwa bamusumba cyane. Christopher atangaza ko ingingo ya mbere agomba gushingiraho yinjira mu rukundo harimo n’uburebure bw’umukobwa waba wamunyuze. Ati “Mbese kuburyo twaba tuberenye.”

2. Umukobwa utisiga [Macquillage] ngo akabye:

Uyu muhanzi avuga ko adakunda umukobwa wisiga ibirungo byinshi agakabya, ku buryo bimushizeho wamuyoberwa. Anavuga ko ari byiza ko umukobwa aba uwo ariwe kurusha kurenzaho cyane ko buri wese agukundira icyo uri cyo.

3. Umukobwa ufite umuco:

Muneza avuga ko, umukobwa bazakundana azaba ari inyangamugayo yaba mu mico ndetse no mu myifatire ku buryo amushima. Akomeza avuga ko umukobwa ufite umuco ashimwa na buri wese ndetse akanyura umubona.

Uyu muhanzi yongeyeho ko nawe agira amarangamutima ku buryo iyo anyuze ku mukobwa ashobora kubona ko ari mwiza ariko atari cyo gihe cyo kujya mu rukundo ahubwo agifite byinshi ahugiyemo byo gutunganya.

 

Christopher arateganya ko mu mpera z’uyu mwaka azashyira hanze indirimbo yakoranye na Ngabo Medard. Yavuze ko iyo ndirimbo atatangaza izina ryayo ariko avuga ko ari indirimbo ivuga ku mukobwa uba werekwa urukundo n’umuhungu amusobanurira uburyo amwitayeho.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.