Dore ibintu utari uzi ko ari bibi mu gihe ukora siporo y’Abdomino

    • Mu gihe ukora Abudomino jya wirinda ibi bikurikira
    • Siporo zose ziruzuzanya
Dore ibintu utari uzi ko ari bibi mu gihe ukora siporo y’Abdomino
By: Eva
1 week ago
Views: 1115

Ubusanzwe siporo ni ingenzi mu mibereho y’umuntu no mu mikorere y’umubiri we. Buri siporo rero igenda igira akamaro ku gice cy’umubiri runaka. Aha twatanga nk’urugero kuri siporo y’abudomino ari nayo iyi nkuru igiye kwibandaho cyane

Nkuko urubuga Muscular Dystrophy News today rubivuga Siporo y’abudomino, ikunze gukorwa igihe umuntu aryama hasi cyanga ku mukeka agaramye akajya yeguka yongera aryama abikora ishuro nyinshi.

Abahanga mu bya siporo ngororamubiri n’imikorere y’umubiri w’umuntu bavuga ko iyi siporo ifasha mu kugabanya ibinure byo mu mubiri cyane cyane mu nda, igafasha kugorora udutsi n’amagufa bigize igice cy’umugongo.

Iyi siporo ni ingenzi ku bantu bakunda gukora akazi bicaye kuko usanga akenshi baribwa igice cy’umugongo by’umwihariko abirirwa bicaye imbere ya mudasobwa.

Hari rero ibintu umuntu ukora iyi siporo agoba kwirinda kuko bishobora ku mugiraho imgaruka ku mikorere y’umubiri we ugasanga bimusabye kujya kwa muganga kandi mu by’ukuri hari n’igihe ujya kwa muganga, akagusaba gukora na siporo nk’umuti wafasha umubiri wawe mu mikorere yawo.

1. Igihe ukora siporo y’Abudomino jya wirinda kugira vuba vuba: Abahanga mu mikorere y’umubiri w’umuntu na siporo ngororamubiri bavuga ko mu gihe umuntu akora abudomino agomba kumanuka akanazamuka ku muvuduko muke.

Igihe uzamuka vuba vuba ngo binaniza imikaya y‘umubiri ku buryo ushobora kubivamo wumva uri kuribwa.

2. Gukora iyi siporo wafashe ku izosi ni bibi ku mubiri wawe: Aha bavuga ko bituma udutsi two ku izosi  dukweduka bikaba byakugiraho ingaruka nyuma. Bavuga ko mu gihe ukora iyi Siporo ugomba byibuze kuyikora wafashe ku mutwe kandi ukurinda gukomeza umubiri wawe, mbese ugashyiramo imbaraga nke.

3. Mu gihe ukora Abudomino, jya wibuka kuyikorana n’izindi siporo. Ubusanzwe buriya ngo siporo zawe zose zirunganirana. Mu gihe ukoze iyi siporo jya wibuka gukora n’izindi siporo kuko ari ingenzi ku mubiri wawe. ibi ngo bifasha umubiri wawe kugororoka wose. Kuko iyo wibanze kuri siporo imwe bishobora gutuma ibindi bice by’umubiri wawe bimererwa nabi

Dore iyi siporo uko ikorwa

 

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
Andika ubutumwa bwawe hano*MUPAKOZE KUTWIGISHA NDABISHIMYE
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.