Uburyo Diamond yahishuyemo izina ry'ubuheta bwe bwatangaje benshi.

    • Diamond yamaze gushyira ahagaragara izina ry'ubuheta bwe.
    • Kuri instagram y'umwana wa Diamond Tiffah Dangote niho hanyujijwe izina ry'ubuheta bwa Diamond.
    • Biri kuvugwa ko umwana wa Diamond azitwa RIAZ.
Uburyo Diamond yahishuyemo izina ry'ubuheta bwe bwatangaje benshi.
2 weeks ago
Views: 3418

Mu minsi ya vuba Diamond n'umugore we Zari baritegura kubyara umwana wabo wa kabiri w'umuhungu nk'uko babitangaje akaba azaza asanga undi mwana w'imfura bari bafitanye Tiffah Dangote.

Kuri Diamond uyu mwana azaba ari uwa kabiri abyaye mu gihe ku mugore we Zari uyu mwana azaba ari uwa gatanu dore ko uyu mugore yabanje kubana n'undi mugabo we wa mbere Ivan Ssemwaga babyarana abana batatu.

Mu guha ikaze no kumenyekanisha izina ry'uyu mwana w'umuhungu witegura kuvuka babinjujije ku rukuta rwa instagram Diamond yafungurije umwana we Tiffah akimara kuvuka.

Nk'uko bigaragara tugenekereje mu kinyarwanda uyu mwana yagize ati"ni igihe gito kibura ngo twakire musaza wanjye igikomangoma RIAZ mwaramutse neza. Umwe mubakurikirana uyu mwana ku rukuta rwe rwa instagram wasesenguye iri zina yasanze rigizwe n'inyuguti zigize izina rya nyina ZARI, urebye neza usanga RIAZ ari ZARI uhereye inyuma.

Aha Diamond yari ari kumwe n'umugore we Zari n'umwana wabo Tiffah.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.