Umugore wa John Legend yasebeye mu ruhame ubwambure bwe abusangiza isi(Amafoto).

    • Ikanzu yatamaje umugore wa John Legend yereka ibanga ry'abakobwa isi yose.
    • Umugore wa John Legend yakojeje umugabo we isoni yerekana ibanga ry'urugo.
Umugore wa John Legend yasebeye mu ruhame ubwambure bwe abusangiza isi(Amafoto).
2 weeks ago
Views: 4821

Mu bihembo bya American music award byatanzwe kuri iki cyumweru umugore wa John Legend umaze amezi arindwi gusa yibarutse yari yabukereye aherekeza umugabo we muri ibi birori aza gutenguhwa n'ikanzu yari yambaye ubwambure bwe bujya hanze.

Uyu munyamidelikazi wabigize umwuga uzwi ku izina rya Chrissy Teigen yari yitabiriye ibi birori mu rwego rwo kuza gushyigikira umugabo we muri ibi birori wanasaruyemo ibihembo bitari bicye, Icyaje gutungura abantu ni uburyo uyu mugore yaje yambaye ikanzu ifunzwe n'udukwasi tubiri maze tuza kumutenguha tuvaho ikanzu iraguruka yisanga yerekanye ubwambure bwe nta nahamwe ahishe dore ko yari yaje nta n'umwenda w'imbere yambaye.

Irebere imyambarire y'uyu mugore yatumye abantu benshi bamusabira gutozwa umuco n'uburyo akwiye kwambara.

N'ubwo aha ngaha yari akicaye ikanzu itaraguruka biragaragara ko ikibuno cyose cyari cyibereye hanze.

Ibyamamare bimwe na bimwe byo mu Rwanda bikunze kunengwa kubera kwigana imico y'ahandi cyane cyane imyambarire yaho birarye biri menge ibyabaye kuri uyu mugore bitazagaragara i Rwanda amahano akahataha.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.