Bamwe muri ba nyampinga bagiye bakora udushya bagatungura benshi

    • Bamwe muri ba nyampinga baranzweho udushya twatangaje benshi
    • Bamwe muri ba nyampinga bahuye n'ibibazo bikomeye
Bamwe muri ba nyampinga bagiye bakora udushya bagatungura benshi
2 weeks ago
Views: 13732

Kuva igikorwa cyo gutora nyampinga cyatangira ndetse kigakorwa mu byiciro binyuranye harimo nyampinga w'igihugu, uw'amashuri anyuranye n'ahandi bamwe mu bagiye batorwa bagiye bakora udushya dutandukanye akenshi bigatungura benshi bamwe bakabishyigikira abandi bakabyamagana cyane.

Mu 2014 Miss Aurore Mutesi we yakenyeye igitambaro aho abandi bambaye udusamamagara

Miss Mutesi aurore wabaye Miss Rwanda yatunguye benshi ubwo yangaga kwambara utwenda two kogana ari mu irushanwa rya Miss Supranational ndetse bimuviramo kutagira ikamba na rimwe acyura. Benshi bavuze ko ari igikorwa kiza gusa abandi ntibabikozwa.

Image result for mutesi aurore yambaye bikini

Icyongeye gutangaza benshi ni uko nyuma y'igihe gito yaje gushyira hanze amafoto ye noneho yambaye bikini ndetse ubona nta n'ikibabazo bimuteye. Abantu bati ese noneho ibyo umuco ntibikimureba?

Miss Amanda Isimbi wabaye igisonga cya nyampinga w'icyahoze ari SFB nawe yaje gutungura abantu ubwo yafotorwaga mu gitaramo asa n'utambaye umwenda w'imbere. Abantu baramugaye cyane ndetse bimutera gusaba imbabazi avuga ko yacitswe. Gusa nyuma y'aha noneho yagiye ashyira hanze amafoto yifotoye agaragaza bimwe mu bice by'ibanga by'umubiri we.

Iyi ni imwe mu mafoto ya vuba ya Miss Amanda Isimbi.

Akiwacu Colombe ari guhatanira kuba Miss Supranatural2016

Miss Akiwacu Colome yabaye Miss Rwanda. Kuri ubu ari mu irushanwa rya Miss Supranational na we yaratunguranye ubwo aya mafoto ye yiyambariye utwenda two kogana yajyaga hanze. Bamwe bati uyu mwana azi ubwenge abandi bati ni uguta umuco. Ni nde ufite ukuri?

Miss Samantha Uwase Ghislaine

Miss Samantha Uwase Ghislaine wambitswe ikamba rya Miss w’icyahoze ari Kaminuza ya SFB mu mwaka wa 2013, tariki 30 Mutarama 2014 ni bwo ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwashyize ahagaragara itangazo ryavugaga ko yambuwe ikamba ndetse akanahagarikwa mu masomo kubera amanyanga mu kizamini. Icyo gihe, uyu mukobwa yahuye n’ibihe bikomeye byo kuvugwa cyane mu bitangazamakuru.

sandra teta

Miss Sandra Teta wigeze kuba igisonga cya Miss wa Kaminuza yahoze ari SFB, ni umwe mu bakobwa bagiye bavugwa cyane mu Rwanda. Uretse kuba yaravuzwe cyane kubera Prince Kid bakundanaga ndetse na Derek wo muri Active bakundana ubu, Miss Sandra Teta yavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ubwo yafungwaga azira gutanga sheki itazigamiwe. 

isimbi

Isimbi Deborah Abiella wabaye Nyampinga wa Kaminuza w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yavuzwe cyane mu binyamakuru nyuma y’uko hatangiraga guhwihwiswa ko atwite nawe akabihakana yivuye inyuma. Gusa byaje kugaragara ko ari ukuri ndetse ahita anategura ubukwe n’umunyeshuri biganaga muri Kaminuza.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

2 weeks ago
Andika ubutumwa bwawe hano* Kwiyambika Ubusa Nuguta Umuco Pe!


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.