Uratangara n'ubona umutoza wavuze ko atifuza Messi.

    • Pep Gualdiola yatangaje ko nta gahunda Man City ifite yo gusinyisha Messi.
    • Pep Gualdiola yunze mu rya Mourinho avuga ko Messi azasoreza ruhago muri Barcelone.
    • Gualdiola ntiyemeranya n'abavuga ko Man city iri gushaka Messi.
Uratangara n'ubona umutoza wavuze ko atifuza Messi.
1 week ago
Views: 2393

Pep Gualdiola yahakanye yivuye inyuma amakuru ari kugenda akwirakwizwa n'ibinyamakuru bitandukanye ko ikipe ya Manchester city iri kwifuza umunyabigwi muri ruhago Lionel Messi ndetse aboneraho kwibutsa abantu ko uyu musore azasoreza umupira we i Camp Nou.

Umutoza Pep Gualdiola yunze mu rya Jose Mourinho ubwo yabazwaga niba ikipe ya Manchester city yaba yitegura gusinyisha Messi aho yavuze ko Messi azaguma muri Barcelone ndetse aboneraho gusaba abifuza uyu musore gusubiza amerwe mu isaho kuko ntaho azajya. Gualdiola yashimangiye ko ikipe ya Man city itari kwifuza gusinyisha Messi ndetse ahakana amakuru avuga ko umutoza wungirije wa Man city Mikel Arteta yaganirije Messi amusaba ko yaza muri iyi kipe nyuma y'umukino ikipe ya Man city yatsinzemo Fc Barcelone i Etihad ibitego 3-1.

Ikipe ya Manchester city yahabwaga amahirwe yo kuba yakegukana uyu mukinnyi mu gihe yaba yanze kongera amasezerano mu ikipe ya Fc Barcelone ahanini kubera umutoza Gualdiola wagize uruhare mu mwaka wa 2008-2012  rwo kumenyekanisha impano y'uyu musore ubwo yari akiri muri iyi kipe.

Messi yagiranye na Gualdiola ibihe byiza mu ikipe ya Fc Barcelone.

N'ubwo Messi yatangaje ko atazongera amasezerano mu ikipe ya Fc Barcelone abenshi bemeza ko ari iturufu ari gukina iyi kipe kugira ngo izamwongerere umushahara utubutse bikaba bihurizwaho n'abantu benshi ko Messi ntaho azajya.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.