Abakora muzika nyarwanda bavuga ko amarushanwa abera mu Rwanda yagakwiye guhindurirwa inyito.

    • Ni iki gitera amarushanwa y'abahanzi nyarwanda atagitanga ntamusaruro
    • Inyito z'amarushanwa zikwiye guhinduka
    • Amarushanya ya muzika nyarwanda nyungu ku masosiyete y'ubucuruzi
Abakora muzika nyarwanda bavuga ko amarushanwa abera mu Rwanda yagakwiye guhindurirwa inyito.
1 week ago
Views: 579

Umwe mu bahanzi bo mu Rwanda uzwi nka Uncle Austin atangaza ko mu Rwanda nta marushawa ahabera ngo ahindure urwego rwa muzika rw’abahanzi, ikindi ngo kuba yitwa amarushanwa yitabirwa n’abahanzi bakunzwe abona  byagakwiye guhindurirwa inyito,  bikaba amarushanwa yitabirwa n’abahanzi bagize amahirwe.

Uncle Austin yavuze ko amarushanwa abera mu Rwanda ntacyo afasha abahanzi mu guteza imbere muzika yabo ngo ahubwo abategura ayo marushanwa ni bo biba bifitiye akamaro cyane bitewe no kuba aba baba bashaka kwamamaza ibikorwa byabo.

Kubwa Uncle Austin ngo irushanwa riteza imbere abahanzi ni iryagakwiye kuzana impinduka ku muhanzi n’umuziki nyarwanda muri rusange.

Umuhanzi Uncle Austin

Aganira na city radio yagize ati:

Sinanze ko mu Rwanda hari amarushanwa. Nta n’ubwo ndwanya ahari. Gusa inyito zayo zagatekerejweho neza byanakunda zigahindurwa. Kuko irushanwa riteza umuhanzi imbere byibuza haba hari umwe uzwi mu karere. Amarushanwa abera mu Rwanda abahanzi bakoreshwa mu buryo bwo kwamamaza maze amasosiyete aba yayateguye akaba ariyo yunguka, n’aho abahanzi bo ntibagire icyo bunguka gihambaye.

Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru nta kibazo aterwa no kuba atari yitabira irushanwa na rimwe muri ayo ategurirwa mu Rwanda. Bikaba biterwa no kuba nta mahirwe agira ariko ngo bizatinda bimugereho kuko ngo akora indirimbo zigakundwa kandi akaba akiri muri muzika nyarwanda.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.