Philippe Coutinho wa Liverpool yavunikiye bikomeye mu mukino wabahuje na Sunderland - Amafoto

    • Umukino wahuje Liverpool na Sunderland
    • Liverpool yatsize Sunderland 2-0
Philippe Coutinho wa Liverpool yavunikiye bikomeye mu mukino wabahuje na Sunderland - Amafoto
1 week ago
Views: 525

Philippe Coutinho asa n'uwavunitse bikomeye amagufwa y'ikirenge bikaba bishobora no gutuma amara igihe kinini adasubiye mu kibuga. Ibi bikaba byabereye mu mukino wabahuje na Sunderland kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 26 Ugushyingo 2016.

Iyi mvune ya Philippe yatewe n'uko yagonganye na Didier N'Dongo mu gice cya mbere cy'umukino ikaba yahise inatuma uyu musore ava mu kibuga.

Mu gihe koko yaba yavunitse aya magufa y'ikirenge bita metatarsal bishobora gutuma amara igihe kinini atongeye gukandagira mu kibuga. Gusa ibi ngo nta kibazo byatera cyane ikipe ya Liverpool kuko ngo n'ubwo abantu bibwiraga ko iyi kipe itatsinda itari kumwe n'iki cyamamare byagaragaye ko intsinzi yayo itarangirira kuri uyu musore aho yabashije gutsinda Sunderland ibitego 2 byose kuri 0 kandi uyu musore atari mu kibuga.

Philippe Coutinho

Ubwo Philippe Coutinho yakurwaga mu Kibuga

Twabibutsa ko imvune y'aya magufwa yatumye umusore Wyne Rooney adakina imikino y'igikombe cyo ku mugabane w'u Burayi mu mwaka wa 2004 naho David Beckham akaba yagize ibibazo bikomeye ubwo yayavunikaga mu mwaka wa 2002.

Philippe Coutinho

Philippe Coutinho yagaragazaga uburibwe bwinshi ubwo yari akuwe mu kibuga

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
Andika ubutumwa bwawe hano*turabaho gute na coutinho ra


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.