Intsinzi y'Amagaju hari icyo ivuze kuri Rayon Sports, indi mikino yagenze ite?

    • Hari ku mukino wa 6 wa shampiyona
    • Umukino uzakurikira, amagaju azahura na Rayon Sport
Intsinzi y'Amagaju hari icyo ivuze kuri Rayon Sports, indi mikino yagenze ite?
By: Eva
1 week ago
Views: 1333

Ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere, amakipe amwe yatsinze andi aratsindwa, intsinzi y'amagaju kuri Marines ni ubutumwa bukomeye Amagaju yahaye Rayon Sports bizakina umukino ukurikiyeho w'umunsi wa karindwi.

Mu mukino wahuje amagaju na Marines warangiye ari igitego kimwe ku busa bwa marines (1-0).

Umutoza w'Amagaju Nduwumwe Pablo yaburiye Rayon Sports

Umutoza w'Amagaju yabwiye itangazamakuru ko ikipe ya Rayon Sports bizahura ku munsi wa Karindwa wa Shampiyona igomba kwitonda ariyo izakurikiraho bayikuraho andi manota 3.

Nubwo uyu mutoza yavuze ibi ariko ikipe ya Rayon Sports ubu ihagaze neza uretse kuba yaraye itsinze Bugesera 1-0, kuva shampiyona yatangira ntiratsindwa umukino n'umwe uretse uwo yanaganije, kuri ubu iyoboye urutonde rw'agateganyo n'amanota 16, mu gihe ikipe ya Kabiri ifite amanota 10.

Rayon yatsinze bugesera 1-0

Rayon yatsinze bugesera 1-0

Imikino yabaye

  • Rayon Sports 1-0 Bugesera Fc
  • Espoir Fc 2-0 Mukura
  • Marines Fc 0-1 Amagaju

Imikino iza kuba kuri iki cyumweru

  • Musanze vs Police (Nyakinama)
  • Kirehe vs SC Kiyovu (Kirehe)
  • Etincelles vs Sunrise (Stade Umuganda)
Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
Andika ubutumwa bwawe hano Rayon oyeeee!!


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.