Diamond Platinumz agiye gukorana indirimbo na Rihanna

    • Diamond agiye gukora album nshya
    • Album nshya ya Diamond izaba irimo Rihanna, Justin Bieber, na Rick Ross
    • Chibu Dangote arateganya kongera muzika ye aririmbana n'ibyamamare byo muri Amerika
Diamond Platinumz agiye gukorana indirimbo na Rihanna
1 week ago
Views: 2664

Umuhanzi Diamond Platinumz ni umuhanzi umaze kwamamara cyane muri Afurika ndetse no ku isi ubu akaba abarirwa mu bahanzi ba mbere bakize muri Afurika y'iburasirazuba. Gusa ibi ngo ntibituma aterera agati mu ryinyo kuko akomeje gushaka icyatuma atera imbere kurushaho.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane harimo Salome aherutse gukora kuri ubu imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 9 kuri Youtube mu gihe cy'amezi 2 gusa.

Kuba uyu musore yarateye imbere ariko ntibituma yirara. Nyuma yo gusinya amasezerano na Label ya Universal Music Diamond Platinumz arateganya gukora umuzingo w'indirimbo(album) izahuriramo abahanzi bakomeye ku isi harimo Rihanna, Justin Bieber ndetse na Rick Ross. Ibi Diamond akaba yabitangaje ubwo yari mu kiganiro na radio Clouds FM ikorera i Dar es Salaam ho muri Tanzaniya.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.