Ese koko haba hari ababangamirwa bakabihindurira inyito bitewe n'ubabangamiye?

    • Hadutse izindi Ntibavuga Bavuga
Ese koko haba hari ababangamirwa bakabihindurira inyito bitewe n'ubabangamiye?
1 week ago
Views: 922

Abantu bamaze kumenyera inyandiko ndetse n'ibiganiro by'inteko y'ururimi bya Ntibavuga...bavuga bigamije gusobanurira abakoresha ururimi rw'ikinyarwanda uburyo nyabwo bwo kukivuga ndetse n'amakosa batagakwiye gukora igihe bavuga uru rurimi. Bamwe batangiye kubikoresha mu guhindura inyito z'ibintu binyuranye.

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga urasanga hagenda hakwirakwira inyandiko zivuga ngo Ntibavuga...Bavuga. Aya ni amagambo akoreshwa mu nyigisho z'inteko y'ururimi n'umuco zigamije kwereka abantu ko hari ibyo bashobora kuba basanzwe bavuga ariko atari ko bivugwa.

Gusa muri izi nyandiko zikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga usanga abantu barimo kugerageza guhindura inyito y'ibintu ahanini bagamije koroshya uburemere bwabyo bitewe n'uwo babwira. Bakagira bati: "Ntawe ubwira umukire nko urankandagiye ahubwo uruvuga ngo:"Nyakubahwa ikirenge cyanjye cyagiye munsi y'icyanyu". Abandi bati: "Iyo umukire agukubise urushyi uravuga uti: Nyakubahwa numvise munkoraho".

Ese koko birakwiye ko abantu bareka kuvuga ukuri bakemera kubangamirwa bajya no kubimubwira bakabihindurira inyito? Ese wowe haba hari uwakubangamiye bikakugendekera gutya? Ese haba hari izindi Ntibavuga...Bavuga zo muri ubu bwoko? Byaba biterwa n'iki? Jya ahandikirwa ibitekerezo utubwire.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
Oya! Mujye muhamagara imbwa mu izina ryayo, igitiyo ntabwo ari ikiyiko kinini, kandi imbwa ntabwo ari ihene itagira amahembe.


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.