Ese mu by'ukuri Griezmann yanga urunuka Ronaldo ? Bapfa iki ?

    • Itangazamakuru ryaba ariryo riri gukwirakwiza ibihuha by'uko Ronaldo yangana na Griezmann
Ese mu by'ukuri Griezmann yanga urunuka Ronaldo ? Bapfa iki ?
1 week ago
Views: 3518

Umufaransa ukinira ikipe ya Atletico Madrid Antoine Griezmann mu minsi yashize ibitangazamakuru byinshi byagiye bimwandikaho bivuga ko yanga urunuka Cristiano Ronaldo.

Nyamara yaba Ronaldo cyo kimwe na Griezmann bombi barabihakana aho batangaza ko umubano wabo umeze neza ndetse ko nta kibazo bafitanye.

Cristiano Ronaldo mu kiganiro na France football yagize ati"

" Griezmann ni umuntu ukunda gutera urwenya cyane ndetse uyu musore ndibuka ubwo hari hashize iminsi micye dutwaye igikombe cya EURO ubwo twatsindaga ikipe y'Ubufaransa kuri finale nahuriye na Griezmann i Miami aho nari ndi mu biruhuko icyo gihe twahuriye muri restaurent ari kumwe n'umukunzi we ubundi arahaguruka aza ku meza nari nicayeho arambwira ati Ronaldo ndakwanga ubona yisekera asa nk'utebya. Ni ibintu byiza cyane nta kibazo kiri hagati yacu ni inshuti yanjye kandi nzi ko ntacyo dupfa".

Ronaldo akunze kugaragara ari kumwe na Griezmann bahanganiye ibihembo.

Griezmann nawe umva amagambo yasubije ubwo yari abajijwe ku munsi wo kuwa gatanu niba koko yanga Ronaldo

Yagize ati " Ronaldo ni inshuti yanjye impamvu navuze ngo ndamwanga ni uko amaze kuntsinda ku mukino wa nyuma ubugira 3. Ndibuka inshuro 2 zo kuri champions league ndetse n'indi nshuro yo ku gikombe cya EURO, rero ntimutekereze ko ari urundi rwango ahubwo ni uko ambuza kugera ku nzozi zanjye zo gutwara igikombe mba nifuza. Mu minsi yashize ikibabwira ko Ronaldo yanyibasiye yaraje adutsinda ibitego 3 byose ku kibuga cyacu. Mu buzima busanzwe Ronaldo turahura tukaganira ndetse tukanasangira hari n'igihe mu minsi yashize twari duturanye ku buryo yatambukaga akaza kunsuhuza".

Griezmann avuga ko icyo yangira Ronaldo ari uko amubuza gutwara ibikombe mu gihe baba bahanganye.

Nk'uko Griezmann akomeza abitangariza ikinyamakuru l'Equipe avuga ko umubano we na Ronaldo uhagaze neza ndetse akemeza ko iyo aza kuba ari umwana aba ari umufana wa Ronaldo, Messi, Neymar cyangwa Paul Pogba akaba asanga nta mpamvu ihari yo kuba ibinyamakuru byakomeza kuvuga ko yanga Ronaldo kandi yarabimubwiye yikinira ndetse nk'umuntu bisanzuranaho.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
Andika ubutumwa bwawe hano*NTAZASUBIRE KUMUTUKA C AKORIVYAZI
64x64

Anonymous

1 week ago
Andika ubutumwa bwawe hano*Erega nibyo ntamworoheye.
64x64

Anonymous

1 week ago
ubundi se baba bapfiki kobose ari abakinnyi baturuka mubihugu bitandukanye kandi bashaka imibereho Bose ,ibyobinyamakuru bireke guteranya abavandimwe muguteza umupira wamaguru kwisi


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.