Bombori bombori mu muryango wa Diamond bapfa imitungo

    • Amakimbirane mu muryango wa Diamond
    • Nyina wa Diamond ntibameranye neza
    • Sanura Sandra Kasim akeneye guhabwa ku nzu za Diamond
Bombori bombori mu muryango wa Diamond bapfa imitungo
1 week ago
Views: 3131

Sanura Sandra Kasim, umubyeyi w’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, arasaba umuhungu we ko inzu imwe iri muri Tanzania agomba kuyimuha aho kuyiha zari. Ibi bibaye nyuma y’uko uyu muhanzi ahaye inzu umugore we nyamara yari yarayemereye Nyina umubyara.

Kutumvikana kwa Diamond na Nyina byavuye ku kuba mu nzu zigera kuri 6 zose afite muri Tanzania, yarazeguriye umugore we mu gihe yari yasezeranye na Nyina ko imwe muri zo izaba iye naramuka aguze indi muri Afurika y’Epfo.

JPEG - 74.8 kb
Diamond aherutse kwereka umugore we, inzu yamuguriye muri Afurika y’Epfo

Mu minsi ishize uyu muryango wari ubanye neza, dore ko iminsi mikuru yose yizihijwe muri uru rugo muri uyu mwaka, yabaga Sanura, Zari na Diamond babaga bari kumwe gusa kuva Diamond yagura inzu muri Afurika y’Epfo byazamuye kumvikana na nyina.

Nyina wa Diamond ntashaka ko zari akomeza kugwizwaho imitungo y’umuhungu we mu gihe we nta na kimwe abona. Uyu mubyeyi akomeza avuga ko, Zari adakwiye guhabwa iyo nzu kuko afite iyo umugabo we yamuguriye muri Afurika y'Epfo kandi ko Diamond yirengagiza ibi byose mu gihe afite abavandimwe nabo akwiye kwitaho.

Source: yegob

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
Nahe Abobivukana Kandi Yibuke Nanyina Umuvyara Areke Kwita Kumugore Gusa


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.