Aline Gahongayire na Dominic Nic ntibavuga rumwe ku nyambaro Miss Colombe yiyambitse

    • Aline Gahongayire na Dominic Nic bagize icyo bavuga kuri miss Colombe wemeye kwambara Bikini
    • Hari bamwe mu bahanzi ba Gospel bavuze kuri bikini yambawe na miss Colombe
Aline Gahongayire na Dominic Nic ntibavuga rumwe ku nyambaro Miss Colombe yiyambitse
By: Eva
1 week ago
Views: 1716

Aline Gahongayire na Dominic Nic ni bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagize icyo bavuga ku nyambaro ya Bikini Miss Akiwacu Colombe yambaye mu marushanwa ya Miss Supranational 2016.

Kuri Aline Gahongayire, kwambara bikini kuri Miss Colombe ni amategeko agenga irushanwa yagiyemo yagombaga kubahiriza. Ibi yabitangaje mu kiganiro Ten To Night cyo kuri iki cyumweru. Yagize ati:

Iyo ugiye mu irushanwa, nta muco Gakondo uzana

Yakomeje avuga ko mu muco nyarwanda ntawambaraga ngo agaragaze imyanya y’ibanga n’amabere. Amatako n’iyindi ariko kuba uyu Miss ari muri iryo rushanwa kandi mu bikorwa kugirango utsinde nabyo birimo nta kundi agomba ku bikora.

Dominic Nic we avuga ko umuco ukura udakwiye gusubira inyuma, muri Ten To Night, yavuze ko kuba cyera abantu barambaga inyambaro igaragaza bimwe mu bice by’ibanga kuko ariyo nyambaro yari igezweho ubu ibyo byarangiye bityo umuco ugezweho Atari uwo kwambara kuriya. Yagize ati:

Umuco urakura ntago usubira inyuma. Umuntu aba akwiye kwambara imyenda idatuma abantu bamurangarira kurusha uko barangarira ibyo agiye gukora

Miss Akiwacu Colombe yambaye Bikini

Iyi nyamabaro ya Bikini Nyampinga akiwacu Colombe yambaye muri aya marushanwa hari abandi ba nyampinga bagiye muri aya marushanwa banga kuyambara nka miss Mutesi Aurore.

Ese wowe ubibona ute? Twandikire mu mwanya w'ibitekerezo utubwire uko ubyumva.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

6 days ago
Ibazeko atsinzwe yarambaye nubusa birababaje iyapfa gutsinda nibura akabwambarira ukuri
64x64

Anonymous

1 week ago
Birababaje kumva umunyarwanda cg umunyarwandakazi ushigikiye iki gikorwa cy'urukozasoni. Ahubwo bazajye banana abakora nk'ibi n'abashyigikira
64x64

Jean

1 week ago
Kuba Miss yarambaye kuriya njye mbona nta n'ka yaciye amabere kuko yari mwirushanwa risaba. Kwambara kuriya,none se iyo mico yanyu muvuga niwe wambere ukoze ibitajyanye numuco,twe kumuciraho iteka kuko yakoze ibyo yagombaga gukora.Rimwe na rimwe tuzana imyumvire ishaje,none iyo mugiye koga mu ma piscine ko mubyambara ? Muba mwihishe se ? Mugendane nibihe mureke ubuturage ngo numuco. Nti muziko hasigaye haba numunsi wo kwambara ubusa abantu bakagenda uko bavutse? Nibiza mu Rwanda se muzaruvamo? Brovo Miss wacu
64x64

Anonymous

1 week ago
Aline mumureke nawe siwe ntazi iby'Imana icyaricyo nubwo abyiyitirara ntabizi ni business akora doreko imirimo yabuze ntamuntu wumubwiriza butumwa washyigikira abambayubusa ntibibaho ntanahamwe bible ibitwe merera gusa nka Akiwacu kolombe we usibye umuco wigihugu yatatiriye nogusebyatwebwe bagenzibe kuriwe ntategeko ry'Imana yishe kuko ngirango ntayizi ntani dini agira naho kubemera Imana gushyigikira abambayubusa nubuyobe knd nasome zaburi 15,1-5
64x64

Anonymous

1 week ago
Andika ubutumwa bwawe hano*birababaje biteye nagahinda kumvako twavanga ibylmana nibyisi, ntabwo wakagombye kuvugako yakoze NEZA, biriya lmana ibyanga urunuka, ese wowe ALINE umushyize muri clip yambaye kuriya byakunezeza, mureke gukeza abami babiri mukorere umwami umwe kuko ikigihe sicyo kunenganenga
64x64

anonyme

1 week ago
Eeeh!Aline nawe uhimbaza Imana tugafashwa!niba wemera Bible ibuka amakuru ya Meshake,Sadurake na Benedegu cg Daniel muri bible.ubwocko numva ari amafr.ra!twibuke kdi uriya muhanzi wacu wahimbye"UNKUMBUJE URWANDA".buriya c iyo yihamira state byari kumugwa nabi?ariko yibutse gakondo.kuba abo turibo.kdi tubigirwa nindangagaciro zituranga.gusa kwiyambika nabi kuri bamwe muri bashiki bacu muri iyi minsi biteye ubwoba pe.Colombe ibyo yakoze si buri wese wabimushimira.<< aho gutakaza inota mu gihugu cyagutumye wabura amanota mu irushanwa >>iri jambo turaryumva ariko!
64x64

Anonymous

1 week ago
Ikibazo nuko wenda biganiriweho nabantu bakijijwe kd wenda colomb ivyo ntaco bivuze kuriwe ese reka mbaze Aline nkumukozi w'IMANA muririmbana agakora biriya wamushira muri clip yawe kd? Esther ntabihambaye yakoze usivye abasengaga basabaga igikundiro Aline twitonde kuvanga ivyimana ni vyisi reka tugire itandukaniro caane batwigane ntitubigane nitwe munyu wisi sibo munyu niba mvuze nabi umbabarire gusa ndabona abakristo turi kuvanga umukino kukibuga kimwe ese wakina volley mukibuga ca foottboll merci
64x64

jean baptiste

1 week ago
ijambo ry'Imana muri yesaya 5:20 .havugako ;Bazabona ishyano abita ikibi icyiza . Ntahantu nahamwe muri Bibiriya hemerera umukobwa kwambara ubusa kumusozi. uyu Colombe ibyo yakoze n'ikizira kumana ndetse yasuzuguje igihugu cy''u rwanda nabayobozi bacyo ndetse asuguza n'abakobwa bagenenzi be abanyarwakazi. igihugu nk'Urwanda Imana Ikunda icyo Colombe yakoze nukuzanira umuvumo igihugu cy'urwanda kuko yakoze ikizira Imana yanga urunuka


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.