Igihuha cya Christiano Ronaldo cyakuye benshi umutima

    • Ronaldo yakwirakwije inkuru y'uko yavunitse kugira ngo aruhuke mu myitozo.
    • Ese koko Ronaldo yavunitse yiyongereye kuri Gareth Bale ntibazakina El-Clasico?
Igihuha cya Christiano Ronaldo cyakuye benshi umutima
1 week ago
Views: 1975

Mu gihe habura iminsi micye ngo rwambikane hagati y'ikipe ya Real Madrid izaba yagiye ku kibuga cya Fc Barcelone i Camp Nou mu mukino wa shampiyona yo muri Espagne La Liga hari amakuru ari gukwirakwizwa avuga ko Ronaldo atazakina uyu mukino kubera afite ikibazo cy'imvune.

Ibi bisa nk'ibyaje bitera bamwe urujijo kuko ababonye uyu musore mu mukino ikipe ya Real Madrid yatsinzemo Sporting Gijon ibitego 2-1 ibi bitego byombi bya Real Madrid niwe wabitsinze kandi umukino warangiye nta kibazo cy'imvune kigaragaye kuri Ronaldo wabonaga ko ari mu bihe bye byiza.

Amakuru avuga ko Ronaldo yavunitse ni ibihuha kuko uyu musore yagaragaye akora imyitozo yo ku munsi w'ejo ikipe ya Real Madrid yakoze nyuma y'uko ku cyumweru nta myitozo bakoze bari bafite ikiruhuko.

Byaje kumenyekana ko Ronaldo we ubwe ariwe wakwirakwije amakuru avuga ko atameze neza kugira ngo yiruhukire mu myitozo ikipe ya Real Madrid yakoze kuri uyu wa mbere.

Ikipe ya Real Madrid iritegura guhura na Fc Barcelone kuri uyu wa gatandatu idafite Gareth Bale, Toni Kroos na Casemiro mu gihe Fc Barcelone izaba idafite kapitene wayo Iniesta.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
vyobabz atabay mur terr mutam cr7


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.