Inkuru mbi mu ikipe ya Liverpool- Ese izabyitwaramo ite?

    • Umusore Philippe Coutinho wa Liverpool azamara ibyumweru 6 hanze y'ikibuga.
    • Coutinho ntazakina umukino Liverpool izakina na Everton na Man city.
Inkuru mbi mu ikipe ya Liverpool- Ese izabyitwaramo ite?
1 week ago
Views: 1453

Umunya Bresil ukinira ikipe ya Liverpool Philippe Coutinho byamaze kwemezwa ko azamara ibyumweru bigera kuri 6 adakandagira mu kibuga.

Uyu musore w'imyaka 24 yagize ikibazo cy'imvune mu mukino ikipe ya Liverpool yatsinzemo Sunderland ibitego 2-0, yaje gusimburwa mu kibuga hakiri kare n'umusore Divock Origi waje no gutsinda igitego muri uyu mukino.

Philippe Coutinho yishimira igitego cye na Sadio Mane bafatanya mu busatirizi bw'iyi kipe.

Kugeza ubu mu mikino 13 yakiniye Liverpool Philippe Coutinho amaze gutsinda ibitego 5 abasha no gutanga imipira 5 ivamo ibitego(assist). yagize uruhare rukomeye cyane mu bitego 30 Liverpool imaze gutsinda kugeza ku munsi wa 13 wa shampiyona y'Abongereza.

Umutoza Jurgen Klopp wa Liverpool yatangaje ko ababajwe no kumva inkuru y'uko Coutinho azamara ibyumweru 6 byose hanze y'ikibuga gusa avuga ko azagerageza gukora uko ashoboye kose ntibihungabanye uburyo Liverpool iri kwitwara neza muri iyi minsi yemeza kandi ko ari umwanya wo kwigaragaza k'umusore Divock Origi uzitabazwa mu mwanya wa Coutinho.

Ikipe ya Liverpool ifite umukino irakina uyu munsi na Leeds united yo muri Championship mu gikombe cya EFL cup, Mu yindi mikino ikomeye iyi kipe izakina idafite Coutinho harimo uwa Everton na Manchester city zihanganiye igikombe cya shampiyona y'Abongereza.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
Ntibyoroshye kubura umukinnyi kizigenza nkuriya ariko ndabyizeye Imana izadufasha ,kuko kiriya gikombe tugitegereje igihe kinini .
64x64

Anonymous

1 week ago
Por 6na mukinyi ukundwa nabafanzi bomur africa yose nkaba ndakwipfurij gukira neza nzenumve wasubiye mukibuka. yar asman ahengamiye ibujumbu.


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.