Umuhanzi King James arateganya guha ibyishimo abatuye i Rubavu - byinshi yatangaje

    • King James mu myiteguro yo kumurika umuzingo wa 5
    • Nta bwoba ko igitaramo cye kitakwitabirwa
    • Ni irihe banga King james rizatuma igitaramo cye cyitabirwa
    • Abanyerubavu mu byishimo mu mpera z'Ukuboza na King James
Umuhanzi King James arateganya guha ibyishimo abatuye i Rubavu - byinshi yatangaje
1 week ago
Views: 921

Umuhanzi King James ari gutegura igitaramo azakorera i Rubavu iki gitaramo kikaba ari  na cyo yiteguye kuzamurikamo alubumu ye ya 5 yise urukundo. Akaba azayimurika kuwa 24 ukuboza 2016 mu rwego rwu gufasha abantu b'I Rubavu gusoza umwaka neza.

Nk'iko abitangaza King James ngo ntatewe ubwoba no kuba igitaramo cye kitazitabirwa nk’uko byakunze kugaragara kuri bamwe mu bahanzi nyarwanda aho bagiye bakora ibitaramo ariko bikanga kwitabirwa kuri we ngo icyizere ni cyose.

 Abajijwe niba igitaramo cye kitazamera nk’ibyo tumaze iminsi tubona yagize ati:

"Nkurikije indirimbo ziri kuri iyi alubumu, nkurikije ibindi bitaramo nagiye nkora uburyo byagiye byitabirwa, ntago ndagira amahirwe make ngo ibitaramo ntibyitabirwe, ndetse n’umuziki mwiza nzaha abakunzi banjye ni cyo cyizere ngenderaho."

Image result for king james rwanda

King james umuhanzi nyarwanda watwaye PGGSS2.

Ubwo yabazwaga impavu yahisemo kujyana igitaramo cye I Rubavu yatangarije itangazamakuru ko I Rubavu ari hamwe mu gicumbi cy’umuziki nyarwanda. Ikindi  abafana baho bafasha  abahanzi mu buryo butandukanye, ikindi kandi hari n’abaturanyi b'i Goma yiteze ko bazaza kuko na bo bakunda umuziki we.

Uyu muzingo w’indirimbo uzaba ugizwe ana zimwe mu ndirimbo zagiye zibica bigacika nka nturare utarivuze, n’izindi .Twabibutsa ko kandi iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi nyarwanda bakunzwe nka Riderman ,Christopher n’abandi benshi.

Kubazabasha kwitabira iki gitaramo kwinjira ni amafaranga ibihumbi 5000 mu myanya y'icyubahiro na 1000 ahasanzwe.

 

Image result for king james rwanda

 

King James akomeje kwamamara

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
turagushyigikiye


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.