Dore igitumye Urban Boyz isubira ku ivuko nyuma y'igihe kirekire itahakandagira

    • Urban isubiye ku gicumbi
    • Urban Boyz igiye kumurikira mu rugo umusaruro
    • Riderman yaba azatera inkunga Urban Boyz mu kumurika Alubum yayo
    • Itsinda rya Urban Boyz risubiye ku ivuko kumurika  igikombe  riherutse  kwegukana
Dore igitumye Urban Boyz isubira ku ivuko nyuma y'igihe kirekire itahakandagira
1 week ago
Views: 817

Nyuma yaho itsinda rya Urban Boyz ritwariye igihembo cya PRIMUS Guma Guma Super Star ikiciro cya gatandatu. Iri tsinda rigiye kujya kukimurikira abakunzi baryo baba mu mujyi wa Huye.

Ni mu gitaramo cyiswe Adam na Eva iri tsinda rizakorera i Huye ku italiki ya 03 z'Ukuboza 2016. Muri icyo gitaramo rizamurikamo umuzingo w’indirimbo ryise Adam na Eva.

Itsinda rya Urban boyz ryazamukiye mu karere ka Huye. Rigizwe n’abasore batatu ari bo Safi Madiba, Nizzo na Humble. Kuri ubu rimaze kuba itsinda rikomeye mu Rwanda ndetse no muri Afurika. Rimaze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda ndetse n'abo mu mahanga. Muri bo twavuga nka Iyanya wo muri Nigeria, Weasel na Radio bo  mu itsinda rya  Goodlife muri Uganda n’abandi.

Gukorera igitaramo mbaturamugabo cyiswe Adam na Eva mu mujyi wa Huye biri muri gahunda ya Urban Boys yo gushimisha abafana babo babashyigikiye muri byinshi. Iki gitaramo kikazabera mu nzu mbera byombi aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi 3000 mu myanya y’icyubahiro na 2000 mu myanya isanzwe.

Urban Boys i huye

Abahanzi nyarwanda   biyemeje kuzatera inkunga aba basore muri iki gitaramo harimo Dj Pius, Riderman, na chaly na Nina.

Humble Jizzo  umwe mu bagize iri tsinda yatangaje ko muri iki gitaramo bazamurikira ababareze n’abakunzi babo igikombe baherutse kwegukana cya Primus Guma Guma Super Star.

Yagize ati:

Mbere na mbere tubazaniye igikombe cyacu kandi cyabo duherutse kwegukana muri PGGSS, tuzakizengurukana mu mujyi hose no mu bindi bice bya Tumba, Rango n’ahandi. Ikindi ni uko tubazanyiye Album yacu ya gatandatu, twari tumaze igihe tutahagera, turabakumbuye muri rusange kandi twiteguye kubashimisha. Igitaramo kizatangira kare ku buryo yaba abana bato, urubyiruko ababyeyi n'abanyeshuri bari mu biruhuko bazabasha kucyitabira, kuko saa cyenda kizaba gitangiye.

Tubibutseko uyu muzingo w’indirimbo wiswe Adam na Eva ni umuzingo wa gatandatu bagiye gushyira ahagaragara. Uyu muzingo ukaba uzaba ugizwe n’indirimbo nka call me, Till I Die, Adam na Eva, Aragiye, show me love, nkunda ibyo bintu na  Peter kidole.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.