Ni iki uruganda rwa muzika rwo mu rwanda rugiyekungukiraku banyeshuri barangije mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo

    • Ishuri rya muzika ryo kunyundo r yatangiye gusohora abanyamuziki babigize umwuga
    • Ni iki abarangije mu ishuri ry'umuziki ryo ku nyundo bazaniye abanyarwanda
    • Ese ishuri rya muzika ryo ku nyundo ryaba ryaratangiye ryari
Ni iki uruganda rwa muzika rwo mu rwanda rugiyekungukiraku  banyeshuri barangije mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo
1 week ago
Views: 217

Hari nyuma y’aho abanyeshuri 30 bigaga mu ishuri rizwi nka Ecole d’art ku nyundo basoreje amasomo yabo y’umuziki. Aba banyeshuri bavuga ko bafite ingamba zihambaye  zo kuzahura no guteza imbere  muzika  nyarwanda  babinyujijr mu masomo bahawe.

Izi ntiti muri muzika zikaba zari zimaze imyaka igera kuri itatu zihugurwa mu muziki. Aba banyeshuri bize gusesengura umujyo w’imirya ndetse no kunyuranya ingoma bitanga umuziki. Bikajyana no kugorora amajwi bikanogera ugutwi.

Abanyeshuri bishimira kuba basoje amasomo ya muzika

Nk’uko umuyobozi w’ikigo Jacques Murigande yabitangaje ngo izi mfura zabo bazitezeho kuzagira uruhare runini mu iterambere rya  muzika nyarwanda.

Jacques Murigande wamenyekanye nka Might Pop akaba n’umuyobozi w’iri shuri, aganira na ambasaderi wa koreya mu Rwanda mu gice cyahariwe gucukumbura  bimwe mu bice bigize umuco. Yagize ati:

“Mu Rwanda hasanzwe hari abanyamwuga mu by’umuziki, aba barangije babayeho ku bw’umuziki no mu bindi bikorwa byawo. Ubu aba barangije bashobora kubaho bakora umuziki bagahembwa nk’abanyamwuga babifitiye impamyabushobozi.”

Kuri ubu muri aba barangije hakaba harimo bamwe bamaze kumenyekana nk’abahanzi nka Yverry cyangwa Yves Rugamba, Kamayirese ersime na Mutuzo Jean Luc.

Abanyeshuri mu byishimo bitangaje 

Tubibutse ko iri shuri ryo ku Nyundo ryatangiye mu mwaka 1952, ritangira ryari ishuri ryigishaga ubugeni n’ubukorikori. Mu mwaka wa 2014 ni bwo hatangijwe ishami rishya ryo kwigisha umuziki. Aha abanyarwanda benshi bakaba bavuga ko ryaje ari igisubizo ku bana b’abanyarwanda bafite impano ariko bakeneye ubumenyi bw’uburyo bazibyaza umusaruro.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 week ago
Ndabikunze ariko simbisobanukiwe neza bizanzana nze kwihera ijisho


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.