Dore bamwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda nyuma bakaburirwa irengero

    • Bamwe mu bahanzi bavuye muri muzika badasezeye
    • Abahanzi bagacishijeho nyuma bakaburirwa irengero
Dore bamwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda nyuma bakaburirwa irengero
5 days ago
Views: 1630

Muri iyi minsi usanga muzika nyarwanda igenda irushaho gutera imbere n'abanzi bakagenda barushaho kugendana n'ikoranabuhanga aho kuri ubu usanga ntawe ukigorwa no kumenyekanisha ibikorwa bye. Gusa n'ubwo bimeze gutya hari abahanzi bigeze kugacishaho nyamara ubu bigoye kumenya amakuru yabo.

Uko isi igenda irushaho gutera imbere ni nako muzika itera imbere ndetse n'imikorerwe yayo n'uko igera ku bakunzi bayo hirya no hino bikagenda bihindu. Usanga kuri ubu abahanzi bamenyekanisha ibikorwa byabo ndetse n'ibihangano byabo babicishije ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, twitter na Instagram. Uko biri kose hari abahanzi babasha gukomeza ibikorwa byabo ndetse bagashobora kujya niri terambere mu gihe hari abandi bava mu mukino ndetse ukaba wayoberwa aho barangeye. 

Dore bamwe mu bahanzi bamenyekanye muri muzika nyarwanda nyamara ubu ukaba utamenya aho barengeye:

Victoire

Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu Rwanda kubera indirimbo ze z’urukundo harimo Urwo ngukunda n’izindi wasangaga zicurangwa ku maradio na cassette zazo zigurishwa cyane. VICTOIRE ari mu bahanzikazi ba mbere bamenyekanye umuziki w’ubu ukizamuka mu myaka ya 2005 na 2006. Indirimbo ‘Urwo ngukunda’ ikaba itaraburaga mu ndirimbo zasabwe kuri radio Rwanda kuva kuwa mbere kugeza ku Cyumweru. Kugeza uyu munsi nta muntu uzi aho uyu muhanzikazi yagiye dore ko atasezeye.

Hari amakuru avuga ko yaba yibera i Burayi, ariko ntawe uzi niba agikora umuziki cyangwa yarabivuyemo burundu.

Abakimaze Group

Bazwi cyane mu ndirimbo ‘Ikigabo cy’igisambo’ ,‘Kutiga biragatsindwa’ n’izindi, iri tsinda ryarakunzwe bidasanzwe cyane cyane mu mwaka wa 2009. Abahanzi bari barigize Dr Jack na Faruk Dinho bamaze gutandukana gukomeza gukora umuziki byabaye ingorabahizi n’ubwo bakomeje kuvuga ko buri wese agiye gukora ku giti cye.

Nyuma yo gusenyuka kw’Abakimaze Group, Faruk Dinho yakomeje guhanyanyaza akora indirimbo , kugeza ubu amaze gukora izisaga 50 mu myaka ibiri ariko nta n’imwe yamenyekanyemo ndetse asa n’utakiri mu muziki.

Image result for itsinda abakimaze group

Tete Roca

Uyu mukobwa yatangiye kwigaragaza cyane mu muziki mu mwaka wa 2010 ubwo yari ageze muri Kaminuza y’u Rwanda. Indirimbo ze zumvikanaga cyane kuri Radio Salus, RC Huye n’andi maradiyo yo mu ntara y’amajyepfo.

Mu mwaka wa 2011 Tete Roca yatangiye kwigaragaza nka Lady Gaga wo mu Rwanda aho yakoraga udushya dutandukanye mu bitaramo yitabiraga. Nyuma yo kwifotoza yambaye ubusa, Tete Roca izina rye ryabaye ikimenyabose mu Rwanda gusa nyuma y’amezi make yaje kugenda acika intege buhoro buhoro kugeza ubwo umwaka wa 2012 warangiye iby’umuziki yabishyize ku ruhande. Abonye bitagenda yaje gutangaza ko agiye guhagarika muzika, ariko wagira ngo yanasize asibye ibihangano yari yarakoze.

Image result for umuhanzi tete roca

 

 

Just Family

Iri tsinda rifite amateka maremare. Batangiye ari abahanzi bafite ingufu gusa hagati mu mwaka wa 2011 Kim Kizito yaje kubavamo basigara ari batatu. Nyuma bashyizemo ingufu barakora cyane, bamurika alubumu, ndetse by’akarusho umwaka wa 2012 bitabira Guma Guma. Bamaze gusezererwa muri iri rushanwa, Bahati yabavuyemo, basigara ari babibiri gusa kugeza ubu iri tsinda risa n’iryamaze kuzima burundu kuko umwe muri bo yagiye muri Afurika y’Epfo undi nawe aba muri Uganda.

Image result for itsinda Just Family

Family Squad

Mu myaka ya 2006 na 2007, abahanzi bagize iri tsinda bamenyekanye mu ndirimbo ‘Tuve ku mihanda’, ‘Zuena’ n’izindi. Bavuga ko batigaragaza cyane kubera izindi mpamvu harimo izo kwita ku miryango yabo no gutura kure kwa bamwe muri bo ariko bagashimangira ko bakiri mu muziki.

Image result for umuhanzi Family Squad

 

Big Dom

Uyu muhanzi na we yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2006, mu ndirimbo ye nka ‘Ange orange’, ‘Igishwi cy’ikibinda’ n’izindi zakunzwe cyane mu Rwanda kuburyo wasangaga ku maradiyo arizo ndirimbo abantu basaba cyane. Biragoye kumenya niba Big Dom agikora umuziki.

Image result for umuhanzi big dom

 

KGB

Mbere y’urupfu rwa Henry iri tsinda ryari rigizwe n’abahanzi batatu: Skizzy, MYP na nyakwigendera Henry Wow. Aba basore uko ari batatu bamamaye mu Rwanda cyane cyane mu ndirimbo zabo nka ‘Arasharamye’, ‘Abakobwa b’i Kigali’ n’izindi.

Mu myaka ya 2005, 2006 na 2007 aba bahanzi bari bahagaze neza mu muziki. Kubera uburyo bari bakunzwe mu Rwanda banagize amahirwe yo guhatanira ibihembo bikomeye mu muziki hanze y’u Rwanda nka PAM Awards n’ibindi. Uko imyaka yagiye ishira bagiye bacika intege gahoro gahoro kugeza ubwo umwe muribo (Henri Wow) yitabaga Imana. Kuri ubu biragoye kumenya niba bazakomeza kuko mu Rwanda hasigaye uwitwa Skizzy undi we yagiye muri Amerika.

Image result for itsinda rya kgb

The Brothers

Iri tsinda kimwe na The Brothers naryo ryari rigizwe n’abahanzi batatu: Vicky, Ziggy 55 na Danny. Mu myaka ya 2006 kugeza muri 2009 iri tsinda ryari ryarashinze imizi muri muzika nyarwanda ndetse ni nabo begukanye igihembo cya mbere cy’itsinda ryiza muri Salax Awards mu mwaka wa 2008 ubwo byatangirwaga i Huye.

Nyuma ya 2009 aba bahanzi bagiye bazima gake gake kugeza ubwo mu mwaka wa 2012 Danny Vumbi yatangiye gukora umuziki ku giti cye, Vicky na we atangira kwigaragaza nk’umuhanzi ku giti cye, Ziggy we ntabwo byamuhiriye yakomeje gushyira ingufu cyane mu itangazamakuru. Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo nyinshi cyane nka 'Bya bihe', Ikirori, Ni wowe wenyine n’izindi. Kuri ubu ‘The Brothers’ rizwi mu mvugo ariko biragoye kubumva mu bikorwa.

Image result for itsinda rya the brothers

 

 

MC Mahoni Boni


’Kubaka izina si umukino’, uyu muraperi ntazava mu mitwe y’abakurikiranira hafi muzika yo mu Rwanda kuko asa nk’uwatumye injyana ya Hip Hop yakoraga yinjira mu mitwe ya benshi, gusa, nyuma yo kwerekeza i Burayi asa nk’utarigeze yigaragaza. Ubu biragoye kumva indirimbo ye yaba kuri radiyo zo mu Rwanda cyangwa ahandi hacurangwa ibihangano.

Image result for mc mahoni boni

Mavenge Sudi

Mavenge Sudi yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye 'Gakoni k'abakobwa' yakunzwe cyane kandi icurangwa ku maradiyo atandukanye yo mu Rwanda kubera abantu bayisabaga ari benshi. Mu mwaka wa 2012 yashyize hanze alubumu ye ya mbere ari nayo yanyuma yise Gakoni k'abakobwa. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yasubiyemo Gakoni k'abakobwa afatanyije na Lil G gusa nyuama aza gutangaza ko uyu Lil G yamuririmbiyemo amagambo ashobora kumwangiriza izina bityo akaba atazongera kuririmbana n'ababyiruka. Kuva icyo gihe kugeza ubu nta ndirimbo ndetse n'ikindi gikorwa cya muzika kizwi yari yongera gukora ku buryo utamenya niba akiri mu muziki cyangwa yarawuvuyemo.

Image result for umuhanzi mavenge sudi

Ciney

Umuhanzi Ciney na we ni umwe mu bagerageje gukora uko bashoboye ngo binjire kandi bashikame mu muziki nyarwanda aho yagiye asohoro indirimbo zinyuranye yaba amajwi n'amashusho aha twavuga nk'indirimbo 'Tuma bavuga'. Gusa na we yaje gucika intege cyane cyane mu mwaka wa 2014. Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo Ciney yavuze ko agiye kwita ku masomo n'akazi kugirango ategure ejo hazaza he. Gusa yongeraho ko n'umuziki akiwurimo ndetse ko hari indirimbo ajya akora akazibika anongeraho ko imwe muri izo izajya hanze muri uku kwezi k'ukuboza. Nta wamenya niba ataracaga amarenga yo gusohoka muri muzika.

Image result for Ciney umuhanzi

Kuri uru rutonde hiyongeraho abahanzi nka Gitamisi, Good Guyz, Ally Soudy, Mike Karangwa, Herinyange, Patrick Gihana, United Friends, Simple Family, Hunter umusaza, Simple G n’abandi benshi umuntu atapfa kumenya irengero ryabo.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

5 days ago
Andika ubutumwa bwawe hano*mwibagiwe miss jojo, miss chanella nabandi


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.