Man united yatanze ubutumwa bukomeye mbere y'uko ihura na Everton ku cyumweru.

    • Ikipe ya Manchester united yatsinze West-Ham United ibitego 4-1
    • Martial yagarutse mu bihe bye byiza atsinda ibitego 2 muri 4 Man United yatsinze.
Man united yatanze ubutumwa bukomeye mbere y'uko ihura na Everton ku cyumweru.
1 week ago
Views: 491

Ikipe ya Manchester united yaraye itsinze itababariye ikipe ya West-Ham united ibitego 4-1 mu mikino ya 1/2 y'igikombe cy'igihugu( EFL Cup).

Umukino watangiye ubona ikipe ya Manchester united irusha ku buryo bugaragara ikipe ya West-Ham united gusa igice cya mbere cy'umukino kiza kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1. Ku ruhande rw'ikipe ya Man United Zlatan Ibrahimovich niwe wafunguye amazamu ku munota wa 2 w'umukino mu gihe Ashley Fletcher ariwe waje kwishyurira ikipe ya West-Ham united iki gitego.

Zlatan Ibrahimovich niwe watsinze igitego cya mbere cya Man united waje no gutsinda ibitego 2 muri uyu mukino.

Mu gice cya kabiri ibintu byaje guhinduka ikipe ya Manchester united ikomeza kurusha cyane West-Ham united ndetse biza no kuyikundira umusore Antony Martial atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 48 w'umukino. Martial wari uri mu bihe bye byiza kuri uyu mukino yaje gutsinda igitego cya 3 ku munota wa 62'w'umukino.

Antony Martial wari uri mu bihe bye byiza muri uyu mukino yishimira igitego cye na Wayne Rooney.

Ikipe ya Manchester united yari yakaniye cyane kuri uyu mukino yaje kubona ikindi gitego cy'agashyinguracumu cyaje ari icya kane cyatsinzwe na Zlatan Ibrahimovich ku munota wa 90

Kuba Manchester united yabashije gutsinda uyu mukino byahise bituma ibona itike yo kugera muri 1/2 cy'irangiza aho yaje yiyongera kuri Hull city, Liverpool, na Southampton. Muri 1/2 Ikipe ya Manchester united izahura na Hull city mu gihe Liverpool izahura na Southampton.

Iyi ntsinzi y'ikipe ya Manchester yaje isa nk'itanga ubutumwa ku ikipe ya Everton izaba yakira Man united ku munsi wo ku cyumweru aho abenshi bari kwemeza ko Man united yatangiye kugaruka mu bihe byayo byiza. Man united yabashije gutsinda ibi bitego byose iyi kipe ya West-Ham united mu gikombe cy'igihugu nyamara mu gihe hari hashize iminsi itatu gusa banganyije igitego 1-1 muri shampiyona.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.