Ibyo ikipe ya Bayern Munchen yavuze yihanangiriza Man united kuri Thomas Muller byatangaje benshi.

    • Bayern Munchen yatangaje ko abakunzi bayo batayibabarira iramutse igurishije Thomas Muller muri Man united
    • Bayern Munchen yahakanye yivuye inyuma ko Thomas Muller atagurishwa.
    • Man united yashakaga Thomas Muller yasabwe gusubiza amerwe mu isaho.
Ibyo ikipe ya Bayern Munchen yavuze yihanangiriza Man united kuri Thomas Muller byatangaje benshi.
2 days ago
Views: 619

Ikipe ya Manchester united yagiye igaragaza kenshi ko yifuza kuzana umusore Thomas Muller muri iyi kipe usanzwe akinira ikipe ya Bayern Munchen yo mu gihugu cy'Ubudage gusa kuri ubu birasa nk'aho yakuriwe inzira ku murima.

Ubuyobozi bw'ikipe ya Bayern Munchen bwatangaje ko butazihanganira kubona Thomas Muller ava i Allianz Allena aho iyi kipe ibarizwa ngo atere ikirenge mu cy'umusore Shweinsteiger wavuye muri iyi kipe agana i Old Traford mu ikipe ya Manchester united.

Edmund Stoiber umwe mu bayobozi bakomeye mu ikipe ya Bayern Munchen yihanangirije Man united agira ati "

"Ntibikabeho na rimwe kubona umusore nka Thomas Muller ava mu ikipe yacu ngo ajye muri Man united , abafana bacu barababaye cyane ubwo Shweinsteiger twamugurishaga mu ikipe ya Manchester united gusa natwe ntitwabyifuzaga uretse ko we yashakaga impinduka kandi yari afite imyaka 32.Ariko kuri ubu abafana bacu ntibazigera batubabarira tugurishije Thomas Muller mu gihe ari umusore uri ku rwego rujya gusa nk'urwa Ronaldo. Ni umusore abafana bacu bakunda cyane ntitwamugurisha ni amaraso yacu".

Bayern Munchen yatangaje ko itakihanganira kubona Thomas Muller w'imyaka 27 agenda muri Man united.

Thomas Muller amaze gukinira ikipe ya Bayern Munchen imikino 350 aho yatwaranye n'iyi kipe ibikombe binyuranye kuva yatangira kuyikinira muri 2008-2009 harimo ibikombe 5 bya shampiyona y'Ubadage Bundesliga n'igikombe cya champions league.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll